Nyaruguru: Abantu batatu bakurikiranyweho kwica umuntu bamuziza urubingo

Abantu batatu bo mu karere ka Nyaruguru batawe muri yombi  bakekwaho kwica umugabo bamuziza kwiba urubingo.

UMUSEKE wamenye amakuru ko abantu  batawe muri yombi bakekwaho kwica nyakwigendera bamushinja ko yabibye urubingo.

Byabereye mu Mudugudu wa Karimba mu kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.

Mu nkuru UMUSEKE wabagejejeho taliki ya 05 Ukuboza 2023 ni uko uwitwa Ndagijimana Daniel w’imyaka 28 y’amavuko yasanzwe yapfuye umurambo we wagaragaye mu murima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza nkuko inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru zabibwiye UMUSEKE.

Kuri ubu hatawe muri yombi abantu batatu bakekwaho kwica nyakwigendera Daniel.

Twageragejeje kuvugisha RIB ariko ntibyadushobokeye.

Nyaruguru: Umugabo yapfuye bitunguranye aguye mu murima

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW I Nyaruguru