Minisitiri w’abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick yandikiye Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, amumenyesha ko yeguye kuko atemeranya n’umushinga mushya w’itegeko ku bijyanye no kohereza abimukira mu Rwanda.
Ku wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza 2023, u Rwanda n’u Bwongereza, basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, James Cleverly uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga “ ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo guha umutekano abimukira mu buryo bwemewe n’amategeko
Robert Jenrick yegura, yavuze ko hari hakenewe kwirinda kuruseho mu guhagarika ibibazo bigaruka by’amategeko bishobora guhungabanya uriya mugambi”.
Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko uwo mushinga w’itegeko, usobanura neza ko mu itegeko ry’Ubwongereza u Rwanda ari igihugu gitekanye ku basaba ubuhungiro.
Mu ibaruwa ye yo kwegura yandikiye minisitiri w’intebe Rishi Sunak, Jenrick yavuze ko abona uwo mushinga mushya w’iri tegeko ryo gukorana n’u Rwanda “utaduha amahirwe ashoboka yo kubigeraho”.
U Rwanda rwatangaje ko ruzakorana n’Ubwongereza mu kurwoherereza abimukira kandi ko ari ingenzi ko ibihugu byombi byubahiriza amategeko.
Umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bajya mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko ugamije guca intege abakomeza kwambuka mu twato duto duca mu muhora witwa English Channel.
- Advertisement -
Jenrick, wari Sunak, yavuze ko uwo mushinga w’itegeko mushya wari “amahirwe ya nyuma yo kwemeza ko leta yakora cyo bisaba cyose mu guhagarika utwato duto twambuka.”
Gutakaza minisitiri wari mu bantu b’ingenzi bamushyigikiye ni ikibazo kuri Sunak, muri iki cyumweru leta ye irimo kugerageza gutsinda ikibazo cy’abimukira.
Yvette Cooper ukora nk’umugenzuzi no gukebura minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yavuze ko kwegura kwa Jenrick ari ikimenyetso “cy’akajagari mu ishyaka rya Tory no gutembagara kw’ubutegetsi bwa Rishi Sunak, kuba mu gihe yicaye mu nteko ngo atangaze umugambi we mushya ku Rwanda minisitiri we w’abinjira n’abasohoka yeguye kuko abona ko uwo mugambi utazakora.”
Amakuru yo kwegura kwa Jenrick yatangiye kuvugwa nyuma y’uko leta itangaje uwo mushinga w’itegeko ishaka ko inteko iwemeza.
Uwo mushinga ugamije gusubiza ibibazo byagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, mu kwezi gushize rwanzuye ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.
Uwo mushinga w’itegeko ugomba kubanza kwemezwa n’inteko , utegeka inkiko kwirengagiza ibice by’ingenzi by’Itegeko ry’Uburenganzira bwa Muntu mu kugerageza guca iruhande rw’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uriho.
Usaba kandi inkiko kwirengagiza andi mategeko y’Ubwongereza cyangwa amategeko mpuzamahanga, nk’amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi , abangamiye kohereza abimukira mu Rwanda.
UMUSEKE.RW