Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwakatiye Umunyarwanda Sosthène Munyemana gufungwa imyaka 24 kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’amasaha menshi yari ashize abantu batandukanye bategereje umwanzuro w’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ku rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene, waburanishwaga ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24 mu gihe ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30.
Munyemana yahamijwe n’urukiko ibyaha bitatu birimo uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse no kugambirira gukora jenoside.
Yemerewe kujuririra igihano yahawe mu minsi 10, mu gihe yaba akoze igihano yakatiwe, ashobora gusaba kugabanyirizwa / koroherezwa igihano akaba yafungurwa amaze nibura imyaka umunani muri gereza.
Munyemana yari akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye i Butare.
Ubwo imirimo yo kuburanisha uyu munsi, Dr Munyemana yari yahawe ijambo rya nyuma mbere y’uko urukiko rwiherera asaba imbabazi abacamanza n’inyangamugayo kuho yaba yaritwaye nabi mu gihe cy’urubanza, yihanganisha ababuze abantu bose muri Jenoside.
Dosiye ya Dr. Munyemana Sosthene ni imwe mu zari zimaze igihe zitegerejwe kuburanishwa kuko inyandiko z’ibirego zisaba ko akurikiranwa n’ubutabera zatangiye gutangwa mu 1995.
Munyemana w’imyaka 68 yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kumara imyaka myinshi ari umuganga mu Bufaransa.
Icubwa ry’urubanza
- Advertisement -
Nyuma yo gusuzuma ingingo mu gihe cy’amasaha hafi 15 ku wa Kabiri, urukiko rwanzuye ko Munyemana ahamwa na jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kugira uruhare mu mugambi wo gutegura ibyo byaha.
Munyemana ntiyagaragaje imbamutima ubwo urukiko rwamukatiraga icyo gihano, yahise afatwa ajya gufungwa.
Abamwunganira mu mategeko bavuze ko bateganya kujurira, banenga icyo cyemezo cy’urukiko bavuga ko “kitakwihanganirwa”. Bavuze ko ukwivuguruza kwinshi kwaranze abatanze ubuhamya gutuma “hariho ugushidikanya”.
Umushinjacyaha yari yasabye urukiko ko Munyemana akatirwa igifungo cy’imyaka 30, avuga ko muri rusange amahitamo ye agaragaza “ibiranga umujenosideri”.
Mu byo Munyemana aregwa, harimo kwandika ibaruwa yo gushyigikira iyari guverinoma y’inzibacyuho yagiyeho mu Rwanda nyuma y’ihanurwa ku itariki ya 6 Mata (4) mu 1994 ry’indege yari itwaye uwari Perezida Juvénal Habyarimana. Munyemana yarezwe ko iyo baruwa yashishikarizaga kwica Abatutsi.
Yanarezwe gufasha mu gushyiraho za bariyeri zo gutuma Abatutsi bakusanywa, no kubafungira mu nyubako y’ibiro ya leta i Butare mu buryo butari ubwa kimuntu, mbere y’uko bicwa.
Mu rubanza, Munyemana yakomeje guhakana ibyo aregwa.
Yavuze ko yari Umuhutu w’ibitekerezo bitari iby’ubuhezanguni, wagerageje “kurokora” Abatutsi abaha “ubuhungiro” mu nyubako y’ibiro ya leta i Tumba, ubu ni mu karere ka Huye.
Mu gusoma umwanzuro w’urukiko, umucamanza yavuze ko Munyemana yari mu itsinda “ryateguye rikanayobora jenoside yakorewe Abatutsi…”.
Urubanza rwa Munyemana rubaye urwa gatandatu rubaye mu Bufaransa kuri jenoside yabaye mu Rwanda.
Abandi bahamijwe ibyaha bya jenoside ni Pascal Simbikangwa wari umukuru w’ubutasi, Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro, babiri bahoze ari ba burugumesitiri (meya) Tito Barahira na Octavien Ngenzi, Philippe Hategekimana wari umujandarume na Claude Muhayimana wari umushoferi wa hoteli.
UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW