Perezida w’u Burundi yashimiye Tshisekedi watsinze amatora

Perezida w’u Burundi,Evaliste Ndayishimiye, yashimiye Antoine Felix Tshisekedi ku nstinzi y’amatora  y’umukuru w’Igihugu muri RD Congo.

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo Felix Tshisekedi yahigitse abandi bakandida.

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDCongo, yatangaje ko yagize amajwi angana na  73,34%.

Tshisekedi akurikirwa na Moise Katumbi wagize amajwi 325800 angana na 18,08%,Martin fayulu ni 960478  angana 5,33%, Adolphe Muzito (1,12%) Denis Mukwege yagize 39000 angana na 1%.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X  Ndayishimiye yagize ati “Ndashimira mushuti wanjye akaba n’umuvandimwe, Félix Antoine Tshisekedi ku bwo kongera gutorerwa kuyobora RD Congo nyuma y’ibyavuye mu matora .”

Amatora Felix Tshisekedi atsinzemo, ntiyavuzweho rumwe n’abakandida bari bahanganye ndetse bategura n’imyigaragambyo karundura.

Kuri Perezida Ndayishimiye, asanga mu gihe hagaragaye ibitaragenze neza biba bikwiye gukemuka mu nzira z’amahoro.

Ati “Mugihe habaye kutumvikana mu matora,ndizera ko igisubizo cy’amahoro gikemurwa binyuze mu nzira zemewe.”

Perezida Ndayishhimiye na Tshisekedi  kuri ubu babanye neza ndetse n’u Burundi bwohereje ingabo zijya gutanga ubufasha bwo guhangamura umutwe wa M23 wazengereje leta ya Congo.

- Advertisement -

RDC: Tshisekedi yatsinze amatora

UMUSEKE.RW