Polisi ya Congo yagiye mu mitsi n’abigaragambya

Mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso, itatanya abari mu myigaragambyo.

Abigaragambya bari bateraniye ku kicaro gikuru cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo banenga ibyatangajwe  na Komisiyo yigenga y’amatora muri Congo.

Polisi yari yagose icyicaro gikuru cy’umunyapolitki Martin Fayulu, aho yahuriye n’abamushyigikiye ku isaha ya saa tatu za mu gitondo.

Abapolisi babamishemo ibyuka biryana, bose baratatana.

Abari bashyigikiye Fayulu ntabwo bari benshi nubwo nabwo polisi itaboroheye.

Ibi byabaye byakuruye umwuka mubi hagati y’abayobozi ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kuri ubu uri gusatira instinzi.

Umwe mu bari mu myigaragambyo wahawe izina na Reuters rya Jean-Pierre yagize ati “Tshisekedi ntateze gutsinda amatora anyuze mu buriganya.”

Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangaje ko imyigaragambyo yaburijwemo ku “Ku mpamvu z’uko polisi yashakaga gukaza umutekano.”

Abakandida perezida batanu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Congo bari bahamagariye imyigaragambyo kuri uyu wa gatatu yo kwamagana “amatora y’uburiganya” ndetse n’ibizayavamo kugeza ubu bitaratangazwa.

- Advertisement -

Visi minisitiri w’intebe ari nawe ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu yari yatangaje ko iyi myigaragambyo itemewe kandi bafashe “ingamba zikakaye .

Abakandida perezida Martin Fayulu, Denis Mukwege, Nkema Liloo, Jean-Claude Baende na Théodore Ngoy, hamwe n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta kuwa kabiri batangaje ko batazemera ibyavuye mu matora bizatangazwa na komisiyo y’Amatora.

Mu itangazo basinyeho, aba bakandida batanu bavuga ko amatora yo kuwa 20 Ukuboza “yaranzwe n’uburiganya bukomeye” kandi “bufite intego yo kwibira perezida usanzweho”.

Basabye abaturage guhurira imbere ya Stade de Martyrs mu murwa mukuru Kinshasa bakamagana ibitangazwa na Komisiyo y’amatora.

Komisiyo y’amatora ya DR Congo yaraye itangaje mu ijoro ryo kuwa kabiri ko kugeza ubu imaze kubarura neza amajwi miliyoni 6 112 456, muri ayo majwi Félix Tshisekedi akaba ari imbere na 78% akurikiwe na Moïse Katumbi 14% na Martin Fayulu 4%.

Iki gihugu cy’abaturage basaga miliyoni 100, abagera kuri miliyoni 40 nibo bagombaga kwitabira itora.

 

UMUSEKE.RW