RDC: Hari agahenge k’imirwano hagati ya M23 na FARDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko impande zihanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeye gutanga agahenge k’amasaha 72.

Mu itangazo ryashyizwe hanze  n’Umuvugizi  w’akanama gashinzwe umutekano, Adrienne Watson rivuga ko ari  icyemezo  cyatangiye gukurikizwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, hagamijwe koroshya gahunda yo kuva mu birindiro kw’Ingabo zari mu bice bya Mushaki, Kirolwire na Kitchanga.

Adrienne Watson yatangaje ko byakozwe nyuma yaho Avril Haines, agiriye ingendo muri RCongo n’u Rwanda tariki ya 19-20 Ugushyingo 2023,aganira na Perezida Kagame a Felix Tshisekedi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ishyigikiye ishyirwamubikorwa ryo guhagarika imirwano , kurinda abaturage no guhagarika umwuka w’intambara mu Burasirazubwa bwa  RDCongo.

Amerika ivuga ko “Izakoresha ubutasi bwayo n’ububanyi n’amahanga (dipolmasi) mu kugenzura ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri iki gihe imirwano yahagaze.

Amerika yongeraho ko ishyigikiye ko amasezerano  ya Luanda na Nairobi yubahirizwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu buryo burambye.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW

- Advertisement -