Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Willy Ngumbi Ngengele, yasabye perezida mushya uzatorwa muri RDCongo kudashyira inyungu ze imbere, ahubwo akwiye gukora ibishoboka byose ngo ababe umwe.
Aya magambo atangajwe mu gihe muri iki gihugu bakomeje kwitegura amatora ndetse biteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023 ari bwo azaba.
Musenyeri wa Diyosezi ya Goma, Willy Ngumbi Ngengele, yavuze ko perezida mushya adakwiye gushyira imbere inyungu ze n’umuryango we.
Ati “Icyifuzo cyanjye mu 2024, ko twagira perezida mushya wa DRC ariko perezida uzita ku mibereho myiza y’Abanye-Congo, ntabe Perezida wa Repubulika gusa ngo ashyire ku mufuka, umuryango we, abana be, barumuna be na bashiki be … turashaka umugabo uzahangayikishwa buri munsi n’ imibereho, y’Abanye-Congo.”
Uyu musenyeri muri Kamena uyu mwaka nabwo yavuze ko intambara iri hagati ya FARD na M23 ishobora guhembera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu baturage.
Yakomeje asaba abaturage kutagwa muri uwo mutego ngo bumvire abashaka kugusha igihugu mu bihe by’imvururu n’intambara.
Ati “Imana yacu n’Umucunguzi wacu Yezu Kirisitu batwigisha ubutumwa bwiza bw’amahoro no kutagira nabi.”
Musenyeri Ngumbi yavuze ko igikwiriye muri iki gihe mu burasirazuba bwa Congo hongeye kwaduka imirwano ariko uko abaturage bashyira hamwe bakirinda ivangura n’urwango bishingiye ku moko.
Kuri ubu intambara hagati ya M23 na FARDC irakomeje ari nako ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bikomeje.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW