RIB yafunze abayobozi ba koperative banyereje arenga Miliyoni 160Frw

Nyagatare: Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza amata n’ibiyakomokaho , NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative)  Hiralry Hodari ndetse n’Umubaruramari wiyi Koperative, Muhoza Happy bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 160 Frw.

Hiraly Hodari asanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Sunrise FC.

Ibi  byarabereye aho iyi Koperative iherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare mu Mudugudu wa Nyagatare.

Hiralry Hodari w’imyaka 50 na Muhoza Happy w’imyaka 30, batawe muri yombi tariki ya 4 Ukuboza 2023, bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Ibyo byaha birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Amakuru avuga ko ibi byaha  babikoze mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 2018.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira  B Thhierry, yabwiye UMUSEKE  ko ibi byaha  bakekwaho byakozwe  ubwo bakaga inguzanyo muri banki mu izina rya koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe.

Dr Murangira avuga ko Hilary Hodari  we nka Perezida wa koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.

Hilary Hodari  na Muhoza Happy bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Nyagatare,  mugihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Ibyaha bakurikiranyweho bihanishwa ibihano by’igifungo bitandunye kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 10, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 1,000,000 kugeza 10,000,0000 Frw.

Dr Murangira uvugira RIB yasabye abantu gucunga neza umutungo birinda kubikora mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati “RIB iributsa abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo ko  nk’urugero gushyira amavuta mu modoka yawe ukora ibiri mu nyungu zawe, bikandikwa ko yakoreshejwe mu nyungu z’ikigo uyobora ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yakomeje agira ati “Ibikorwa bisa n’ibi bikwiriye kwirindwa kuko nibyo usanga bivamo ibyaha kandi RIB ntizabyihanganira kuko uzabifatirwamo wese azashyikirizwa inkiko.”

Yongereaho ko “RIB yongeye gukangurira abantu kujya batanga amakuru ku gihe, bakirinda za mvugo za “ntiteranya” kuko kudatangaza icyaha cy’ubugome na byo ubwabyo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Dufatanye kurwanya abanyereza umutungo wa rubanda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW