Rusizi: Umuganga w’i Bitaro bya Mibilizi yarumwe n’inzoka

Umuganga w’I Bitaro bya Mibilizi arwariye mu Bitaro by’Umwami faisal nyuma yo kurumwa  n’inzoka.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ibi byabaye Ku wa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, saa mbili za mu gitondo, ubwo yari kunywa icyayi mu nzu acumbitsemo.

Umuyobozi w’I Bitaro bya Mibilizi, Dr UZABAKIRIHO Raphael yabwiye UMUSEKE ko yariwe n’inzoka ubwo yari avuye mu kazi mu masaha ya mu gitondo.

Yagize ati “ Ni umukozi wacu wariwe n’inzoka aho yari acumbitse,aza kumererwa nabi,bisaba ko agira ubuvuzi budasanzwe , i Bitaro biza kumufasha.”

Ubuyobozi bw’ibi Bitaro “Bwashimiye Minisiteri y’Ubuzima ku bw’ubutabazi bwihuse bwakorewe umukozi w’ibitaro ubwo yarumwaga n’inzoka kandi akeneye serivise ishinzwe Kwita ku ndembe. Ubu akaba  kwitabwaho mu Bitaro by’Umwami Faisal I Kigali.”

MUHIRE Donatien/ UMUSEKE.RW I Rusizi