Somalia yasinye amasezerano ayinjiza muri EAC

Somalia Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023, yashyize umukono ku masezerano yo kwinjira mu muryango  w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba nk’igihugu cya munani.

Amasezerano yo kwinjira muri EAC  yashyizweho umukono na Perezida wa Somalia, Sheikh Hassan Mohamud hamwe Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani yepfo, ,uyoboye kuri ubu EAC.

Ni  muhango wabereye muri Uganda, witabirwa na Perezida Yoweri Museveni n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Peter Mathuki.

Mu ijambo rye,Perezida Salva Kiir,uyoboye EAC yagize ati “Kwinjira kwa Somalia muri EAC ,bizaduha imbaraga mu kwishyira hamwe cyane cyane ubucuruzi bw’akarere n’isoko rusange rya Afurika.”

Akomeza agira ati “Umuhango w’uyu munsi, usobanuye ubwitange bwa Somalia na EAC ,mu gukorera hamwe n’ubumwe bw’Afurika,ku bw’inyungu z’abaturage  bacu. Ku giti cyange,Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC,ihaye ikaze muri EAC.”

Yavuze ko Somaliya yinjiye mu muryango w’ubukungu w’akarere wagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu nkingi enye zose z’ubufatanye (Ihuriro rya gasutamo,isoko rusange,ibijyanye n’ikoresha ry’ifaranga na politiki.)

Perezida wa Somalia,Mohamud, yavuze ko yiyemeje gushyigikira gahunda yo kwishyira hamwe, izatuma abaturage be bungukirwa mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa  na serivisi hagati ya Mogadishu n’ibindi bihugu.”

Ati “Uyu munsi ni umunsi w’ishema ryinshi mugihe twishimira ko Somaliya yinjiye muri EAC. Kwishyira hamwe kwa Somalia bizaha imbaraga mu guhuza no gukorana hagati y’abagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

 Perezida Museveni yavuze ko hashimwa intambwe imaze guterwa mu kwihuza no gukorera hamwe.

- Advertisement -

Ati: “Nishimiye ko akarere ka Afurika y’Iburasirazuba karimo guterana no kwihuza nk’uko byahoze mbere yo abakoroni bagacamo ibice i. Ndashimira Somalia kuba yarinjiye muri EAC. Somalia yamaze kwinjira muri EAC. Nzi neza ko nujya i Mogadishu, uzasanga ibicuruzwa bya Kenya mu maduka. ”

UMUSEKE.RW