U Rwanda ruvuga ko Tshisekedi afite indimi ebyiri mu guhosha imirwano muri Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko Perezida wa RD.Congo agaragaza indimi ebyiri mu gutuma imirwano muri icyo gihugu ihagarara.

Ibi abitangaje nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisohoye itangazo rivuga ko impande zihanganye muri Congo  zemeye gutanga agahenge k’amasaha 72.

Itangazo rivuga ko habayeho ibiganiro byahuje u Rwanda na Congo.

Mu kiganiro na Radio/Tv 1, Mukuralinda yabajijwe uko u  Rwanda ruza mu biganiro kandi muri RD.Congo impande zihanganye zizwi ko ari inyeshyamba za M23 na FARDC.

Alain Mukuralinda yavuze ko kuba ibiganiro byarabaye, nta gitangaza kirimo kuko kuva iki kibazo cyatangira hari ibihugu by’inshuti byakomeje kugerageza kuganira na RDC ndetse n’umutwe wa M23, icyo gihugu gihanganye na cyo.

Mukuralinda yagize ati “Perezida w’u Rwanda we ubwe yiyemereye ko icyo azashobora gukora cyose kugira ngo amahoro agaruke muri kariya karere bamusabye azagikora.”

Akomeza ati “Nkuko namaze kubigusobanurira, ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu mu karere, bemeye gufasha RD.Congo kugarura amahoro, bashyizemo ubushake.”

Kuba mu itangazo rya Amerika hatavugwamo izo mpande ahubwo hakavugwa Perezida w’u Rwanda n’uwa RDC, Mukuralinda  yagize ati “Ntaho byanditse ko u Rwanda rurimo kurwana. Ibyo ntaho byanditse. Na Perezida wa Repubulika ubwe yarabyivugiye, ati ‘ngize icyo nsabwa gukora, kuba navugana n’abo muri M23, nabavugisha’, nta gitangaza kirimo.”

ISESENGURA

- Advertisement -

Tshisekedi agaragaza indimi ebyiri…

Mu bihe bitandukanye Amerika yagiye yohereza intumwa muri Congo kuganira na Perezida Felix Tshisekedi, hagamijwe ko uburasirazuba bw’icyo gihugu bugira amahoro n’umutekano.

Ku wa 21 Ugushyingo 2023, nibwo ushinzwe ubutasi bwa Amerika, Avril Haine yerekeje muri RD.Congo kuganira na Tshisekedi.

Icyo gihe ibiro bya Perezida muri America byavuze ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo bemeye ko bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho hagati y’ibihugu byombi.

Icyakora nyuma y’ibyo biganiro, Perezida Tshisekedi yongeye kumvikana ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Bukavu, agereranya Perezida Kagame na Adolf Hitler.

Tshisekedi avuga ko ataganira n’u Rwanda kuko arufata ‘nk’umwanzi’.

Kuri Mukuralinda avuga ko Perezida Tshisekedi agaragaza uburyarya mu gihe ahuye n’intumwa z’ibindi bihugu, kuko ibyo asabwa atabishyira mu bikorwa.

Ati “Kuki intumwa za Amerika yemera kuvugana na zo, yagera mu baturage mu gihe cyo kwiyamamaza akavuga ibindi. Kuki agomba kugira indimi ebyiri? Niba naravuze ariya magambo nta n’intumwa yagombye kunkandagirira mu gihugu, muri perezidanse (presidence) kuko namaze guca akarongo.  Afite ibyo abwira intumwa zaje kumureba yaba izo mu Burayi,..]

Alain Mukurarinda avuga ko Perezida Tshisekedi avuga ku Rwanda mu bikorwa by’amatora kuko ari byo abona byatuma agira amajwi no kwigarurira abaturage.

UMUSEKE.RW