Umujyi wavukiyemo YESU nta birori bya Noheli byabaye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umujyi wa Bethlehem nta birori bya Noheri byabaye

Umujyi ufatwa nk’uwavukiyemo Yesu/Yezu Kristo, Bethlehem ku cyumweru nta Misa ya Noheli yabaye kubera intambara ya Israel na Hamas.

Amatara asanzwe ya noheli n’ibirugu bisanzwe bitatse umujyi byose nta na kimwe cyari gihari.

Usibye ibyo, imbaga y’abanyamahanga bazaga mu rugendo nyobokamana.

Inzego z’umutekano zari nyinshi zicunga umutekano ahantu hasa nk’ahabaye itongo kuko nta bantu.

Brother John Vinh utuye Jerusalem imyaka itandatu avuga “ko uyu mwaka nta birugu, nta matara, ni umwijima gusa.”

Yavuze ko buri gihe aje i Betelehemu kwizihiza Noheli, ariko uyu mwaka wari mubi cyane, ubwo yitegerezaga aho yavukiye hamwe na Yesu ,yibutsa ko Isi ikwiye gutekereza ku bana bari kugwa mu bitero bya Gaza.

Umwe mu bahoze bafite Restaurent mu mujyi wa Bethlehem Ala’a Salameh, yagize ati “ Ntidushobora gushyira ibirugu ngo twishime nk’uko bisanzwe mu gihe bamwe muri Gaza badafite n’inzu begekamo umusaya.”

Kuba ibikorwa bimwe mu mujyi wa Bethlehem byarahagaritswe, ibi byatumye ibikorwa by’ubukerarugendo byinjirizaga agatubutse abatuye uyu mujyi hafi 70% bigabanuka .

Ikindi ni uko ingendo z’indege zijya Israel zahagaritswe bituma abanyamahanga basura iki gihugu baba bacye.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko mu mujyi wa Bethlehem kuri ubu hari amacumbi 70 nayo yasabwe gufungwa, bituma ibihumbi bitakaza akazi.

Abarenga 20.000 by’Abanya Palestine barishwe n’abarenga 50000 barakomereka mu ntambara ya Israel na Hamas bahanganyemo. Abandi barenga miliyoni 2.3 bamaze kuvanwa mu byabo.

Ibitero byo muri Gaza byagize ingaruka ku gace ka West Bank Kari muri Bethlehem.

 

UMUSEKE.RW