Urukiko ruzumva ibiganiro Karasira Aimable yatanze rusuzume niba harimo ibyaha

Aimable Karasira Uzaramba yongeye kugera imbere y’ubutabera, yasabye urukiko ko rwazumva ibiganiro yatanze kuri YouTube, Ubushinjacyaha buheraho bumurega ibyaha byo gutandukanya Abanyarwanda no gupfobya Jenoside, gusa iburanisha rirangiye Karasira yanze gusinya ku mpapuro bamuhaye.

Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko ni bo bari bagize inteko iburanisha. Ukuriye inteko iburanisha yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo bukomeze busobanure ikirego cyabwo.

Karasira yatse ijambo umucamanza ararimuha, abwira urukiko ko iyo aje mu rubanza rwe agira ihungabana.

Ati “Uru rubanza sindurimo kuko ndarwaye, kandi sindibusinye kuko binsubiza mu bihe bibi.”

Karasira yakomeje abwira urukiko ko yanajyanwe kwa muganga, kandi urukiko n’ubushinjacyaha bamuviraho inda imwe kuko  hari amagambo avuga ariko urukiko ntiruyandike.

Yagize ati “Nta butabera nteze hano, nza hano kugira ngo ibyanjye bimenyekana.”

Umucamanza yahise amumara impungenge ati “Karasira ibyo uvuga byose biri hano, turabifite mu majwi no mu mashusho kuvuga ko tukuviraho inda imwe byo sibyo, ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kugaragaza ibimenyetso bigushinja naho gusinya no kudasinya byo ni uburenganzira bwawe.”

Karasira na we ati “Sinsuzugura urukiko, ndi hano nsezera kuko nzakatirwa. Murakoze!”

Umucamanza yongeye ahita abwira Karasira ati “Hano tuba mu manza nyinshi, erega Karasira tubifitemo uburambe buhagije.”

- Advertisement -

Umucamanza yahise aha ijambo ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bwafashe umwanya busobanura icyaha cyo gukurura amacakubira kimwe mu byaha Karasira aregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yakoresheje imvugo zitanya Abanyarwanda ubwo yari kuri YouTube channel zitandukanye kandi imvugo ze zarimo ivangura, aho avuga ko abaturutse Uganda bari Abagande.

Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yakwirakwizaga amagambo avangura abanyarwanda anafite ingaruka ku banyarwanda no gukurura intugunda.

Ubushinjacyaha buti “Amagambo ya Karasira atanya abantu aho afata abanyarwanda bamwe abita Abagande, kandi ari Abanyarwanda.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko amagambo ya Karasira yayavuze ku bushake, kandi azi neza ko yatanya abantu kandi ayo magambo ye anayasubiramo kenshi kandi azi ko bihanwa n’amategeko.

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha icyo bashingiraho bavuga ko ayo magambo yavuze ku bushake azi neza ko izo mvugo zitanya abantu?

Ubushinjacyaha buti “Yagiye gushaka YouTube channel abivugiraho zirenze imwe, kandi ubushinjacyaha busanga yarabikoze ku bushake.”

Icyaha cyo gukurura imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda Karasira aregwa. Ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yagiye yangisha rubanda ubutegetsi buriho mu Rwanda binyuze kuri YouTube bikaba byanatera ingaruka mu banyarwanda.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Karasira we ubwe yemeje ko ubutegetsi bw’igihugu buri mu banyamahanga butari mu banyarwanda.”

Karasira yasabye urukiko kutamubindikiranya 

Urukiko rwafashe icyemezo ko bareba amashusho ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Karasira.

Icyo gihe umucamanza yabajije ababuranyi niba harebwa uduce ubushinjacyaha buvuga ko Karasira yakozemo ibyaha muri ayo mashusho, cyangwa bareba amashusho yose mu biganiro Karasira yagiye akora.

Karasira yasabye ijambo abwira urukiko ko amashusho yose bakwiye kuyareba kuko ikirego aregwa ashobora kuzakatirwa imyaka 30 y’igifungo bityo ibyo aregwa bikomeye.

Mu magambo ye ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko mwimbindikiranya, namwe muhembwa imisoro y’abaturage kandi nanjye ndi umuturage.”

Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati “Karasira hano ni mu rukiko izo mvugo ntituzigira, kandi ntituzongera kuzemera hari imvugo zidakoreshwa. Uri umuburanyi nk’abandi bose ongera wicare.”

Karasira amaze kwicara umucamanza yamubwiye ati “Twagerageje kwihangana nibiba ngombwa tuzakora ibyo twemererwa n’amategeko tubishyireho iherezo, jya wubaha urukiko.”

Umucamanza yemereye Karasira ko harebwa amashusho yose atangamo ibiganiro, ubushinjacyaha buvuga ko ari bimwe mu bimenyetso bwashingiyeho bumurega.

Karasira yanze gusinya ku rubanza yaburanyemo none

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga yongeye guhaguruka asaba ijambo maze mu magambo ye ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko ndasaba imbabazi, nibyo koko hari igihe umuntu ateshuka ariko ntibizongera.”

Umucamanza ati “Urakoze kuba ubisabiye imbabazi.”

Umucamanza yahise avuga ko iburanisha rya none risojwe bityo umwanditsi yasohora inyandiko mvugo z’iburanisha bakazisinya.

Umwanditsi yasohoye impapuro maze bwa mbere ahereza Me Evode Kayitana umwe muri babiri bunganira Karasira isinya kuri izo nyandiko.

Impapuro zigeze kwa Karasira yazisunikiye Me Gatera Gashabana na we umwunganira, nawe ashyiraho umukono naho Me Evode asigara yigisha Karasira ngo abe yasinya kuri izo mpapuro mu buryo butari ku ndangururamajwi (micro).

Karasira abaza umwanditsi w’urukiko niba ari bumuhe kopi y’ibyo agiye gusinyira, umwanditsi amubwira ko yabisaba urukiko, Karasira ntiyabibwira urukiko ari nako Me Evode amwinginga, ariko n’ubundi impapuro urukiko rurinda ruzisubirana Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga atazishyizeho umukono.

Yari yabibwiye urukiko mbere ko adasinya, cyakora kudasinya ku mpapuro kwa Karasira urukiko ntacyo rwabivuzeho.

Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yamenyekana ku mbugankoranya nka YouTube no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside, icyaha cy’iyezandonke n’ibindi.

Niba nta gihindutse urukiko ruzakomeza iburanisha taliki ya 22/01/2024.

UMUSEKE Tuzakomeza gukurikirana uru rubanza

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW