Ababyeyi bahishira abateye inda abana babo akabo kashobotse

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yaburiye ababyeyi bakirangwa n’ingeso mbi yo guhishira abagabo batera inda z’imbura gihe abana babo, ababwira ko bazahanwa by’intangarugero kuko aribo ntandaro yo kutabona ubutabera kw’aba bana.

 

Zimwe mu mpamvu ababyeyi bagaragaza zituma bakomeza guhishira ibi byaha ngo zirimo kwanga kwiteranya n’imiryango iyo basanzwe ari inshuti n’amafaranga ahabwa ababyeyi kugira ngo bahishe amakuru ku wateye inda umwana wabo.

 

Hari gutinya ko byazamugiraho ingaruka kuko hari abaterwa ubwoba n’ibindi, gusa bavuga ko bagiye gucika kuri uwo muco mubi.

 

Munyemanzi Vedaste, avuga ko hari ababyeyi banga kurega mu gihe abana babo batewe inda n’umugabo cyangwa umuhungu wo mu muryango basanzwe bafitanye umubano wihariye.

 

Yagize ati “Hari n’ubwo aba ari umugabo usanzwe afite urugo wakwangirije umwana ariko ari umuntu ukomeye kandi akize, akakubwira ko ugomba guceceka akemera kujya abaha amafaranga, ariko akarenzaho ko nubivuga azakugirira nabi, iyo ari umuryango utifashije bararuca bakarumira.”

- Advertisement -

 

Barakagwira Annonciatha nawe ati ”  Njyewe hari umwana nzi watewe inda n’umugabo wamukoreshaga iwe, aramwirukana atumiza ababyeyi be hari n’abayobozi bo mu mudugudu babigiyemo barabahuza babaha amafaranga kugira ngo batazabivuga, byaratubabaje kuko uwo mwana yari muto, twaramwigishije tumwereka ko yahohotewe arega uwo mugabo ababyeyi be batabizi, ubu yabonye ubutabera, dukwiye kurenga imyumvire mibi tukarengera abana bacu.”

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, agaruka kuri iki kibazo yavuze ko batazigera bihanganira abatera inda abana b’abakobwa bakiri bato, akebura ababyeyi babahishira avuga ko bazahanwa by’intangarugero.

 

Yasabye kandi abangavu kugira uruhare mu kurwanya ibi byaha bibakorerwa binyuze muri gahunda nyinshi bategurirwa zirimo n’ibiganiro.

 

Yagize ati “Ibyo gutera inda abana bakiri mu mashuri iki kibazo tugikemure n’ababigiramo uruhare tureke kubahishira, hari imiryango ikibahishira mureke tuyigaye ababirimo tubahane by’intangarugero n’abandi batazabisubira.”

 

Yakomeje agira ati “Ariko namwe bakobwa bacu mudufashe, hari gahunda nyinshi nk’ibiganiro mubona bibagira inama mwibuke ko inzira bicamo muterwa izi nda ari naho haca za ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA mubyirinde.”

 

Muri Raporo yashyizwe ahagaragara n’Intara y’Amajyaruguru, bagaragaza ko abangavu 1056 bamaze guterwa inda muri 2022, aho 307 bonyine aribo bagejeje ibirego mu butabera, ariho bahera basaba imiryango yabo kudahishira ababangiriza abana kugira ngo bahabwe ubutabera.

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko batazihanganira abahishira abasambanya abana

 

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW/ Amajyaruguru