Bamwe mu bahawe akazi ko gucungira umutekano ishyamba rya Gishwati ku gice cy’Akarere ka Nyabihu,batakambiye ubuyobozi, bavuga ko bamaze amezi atandatu badahembwa.
Abagaragaza iki kibazo ni abantu 100 bo mu Murenge wa Bigogwe, aho bavuga ko bahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ariko nyuma yo gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa gucunga Gishwati n’ibice bihakikije ariko batari guhembwa.
Aba bavuga ko babayeho mu buzima bushaririye nyuma yo kumara amezi atandatu batazi ifaranga.
Umwe yabwiye Radio/TV1 ati “Ikibazo ni amafaranga tutabona, tumaze amezi atandatu tudahembwa.Turasaba mudukorere ubuvugizi, turebe ko twabona amafaranga.”
Undi nawe ati “Ikibazo cyageze mu nzira zitandukanye.Cyageze ku karere, kigera no kubabishinzwe ariko nta gisubizo turabona, kandi turababaye mu by’ukuri.”
Bavuga ko kuba batabona amafaranga yabo, bibagiraho ingaruka nyinshi.
Umwe yagize ati “Turasaba baduhe amafaranga kuko turababaye cyane. Kuko Resrve Force irakora,igahembwa.Mbere baduhembaga neza, tukabona amafaranga twishyura imiryango yacu.None rero twabuze icyo twishyura imiryango yacu kuko amafaranga yarabuze.”
Amakuru avuga ko bahabwa akazi ,bari bemerewe kujya bahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu(50.000frw) ariko ngo amezi abaye menshi badahembwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bababereyemo amezi atatu, akavuga ko kubishyura byatindijwe no kuvugurura amasezerano.
- Advertisement -
Ati “Icyo kibazo turakizi kandi nabo barakizi ko tukirimo.Amezi ntabwo ari ayo,uretse ko ayo ari yo yose baba bakwiye kuyabonera igihembo cyabo ariko aho ikibazo kiri, kiri mu nzira nziza.IKibazo cyari gihari, ni amasezerano yari yarangiye,tugomba kongera kuyavugurura.Icyo kubishyura kirimo kandi biri muri gahunda kubera ko twakiganiriyeho.”
Aba barinzi bavuga ko basinyirwaga ku bipande imibyizi bakoze bityo mu mezi atandatu yose nta mubyizi bahembewe.
UMUSEKE.RW