Amatariki y’inama y’Umushyikirano wa 2024 yemejwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ifatirwamo imyanzuro itandukanye

Inama ya 19 y’Igihugu y’Umushyikirano byemejwe ko izaba ku wa 23-24 Mutarama 2024 ahazareberwa hamwe aho u Rwanda rugeze mu iterambere, ubumwe no guteza imbere urubyiruko.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu n’abayobozi bakabazwa inshingano zabo.

Uyu mwaka, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasuzuma aho Igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda no gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye.

Uzaba kandi umwanya wo gutekereza ku rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda mu gihe igihugu cyerekeza ku Kwibuka ku nshuro ya 30.

Hazareberwa hamwe ibijyanye no guha urubyiruko ubushobozi bukenewe kugira ngo rukomeze kuba ku isonga mu iterambere rirambye.

Mu bindi bikorwa byitezwe muri uyu Mushyikirano, ni uko abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazasinya Imihigo.

Iyi nama iba buri mwaka ikayoborwa na Perezida wa Repubulika. Ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego z’igihugu zitandukanye, abanyamadini n’abaturage bahagarariye abandi hagamijwe gukemurira hamwe ibibazo byugarije igihugu no kungurana ibiterekerezo ku cyerekezo cy’igihugu.

Yitabirwa kandi n’Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ibyo ku rwego mpuzamahanga.

Ubusanzwe Umushyikirano ufatwa nk’urwego rw’umwihariko u Rwanda rwahanze, ugahuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo barebere hamwe uko igihugu gihagaze n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere mu cyerekezo cya 2050.

- Advertisement -
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ifatirwamo imyanzuro itandukanye

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW