Amerika yishimiye ko Tshisekedi yatsinze amatora, imuha ibyo agomba kwigaho

Leta zunze Ubumwe za Amerika, zashimiye Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku nstinzi yagize, zimuha umukoro w’ibyo agomba kwitaho.

Ibi bikubiye mu butumwa,Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yatangaje ku wa Kane tariki ya 1 1 Mutarama 2024.

Matthew Miller, yabanje gushimira Félix Antoine Tshisekedi ku bw’intsinzi y’amatora, akongera gutorerwa manda ya kabiri nka Perezida wa RD Congo.

Yanashimiye kandi abanye-Congo umuhate bagaragaje mu gihe cy’amatora.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, yatangaje ko Tshisekedi watsinze amatora, umukoro wa mbere afite agomba  kubakira igihugu ku nzego z’ubuyobozi,kubazwa inshingano no kutagira n’umwe aheza mu nzego zose.

Abakandida biyamamaza ku mwanya wa Perezida bahanganye na Tshisekedi barimo Katumbi, Martin Fayulu, Denis Mukwege, Théodore Ngoyi, Nkema Lilo na Floribert Anzuluni, bagaragaje ko uburyo Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI yateguyemo amatora bihabanye n’Itegeko Nshinga, ko amatora yaranzwe no kwiba amajwi.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, agaruka ku nenge z’amatora,avuga ko nk’uko byagaragajwe n’indorerezi zaba izo muri iki gihu ndetse n’izo mu mahanga,bagaragaje ko amatora atanyuze mu mucyo,asaba ko hakorwa iperereza kuri ibyo birego.

Ati “Ibibazo by’uburiganya bw’amatora na ruswa byazamuwe, byatumye ibyatangajwe mu matora byibazwaho. Turasaba komisiyo y’amatora yigenga gukorera mu mucyo mu bindi byemezo by’amatora bizatangazwa.”

Akomeza ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zirasaba ubuyobozi bwa Congo gushyira hanze uko amatora yose yagenze,gukora iperereza no kuryoza abatarashyize mu bikorwa ubushake bw’abaturage, bigakorwa mu rwego rwo kunoza amatora y’ahazaza.”

- Advertisement -

Mathiew Miller avuga ko “ Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitguye kwagura ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Abanye-Congo,hagamijwe guteza imbere inyungu hagati y’ibihugu byombi.”

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDCongo, yatangaje ko Felix Tshisekedi yahigitse abandi bakandida agize amajwi angana na  73,34%.

Tshisekedi yakurikiwe na Moise Katumbi wagize amajwi angana na 18,08%,Martin fayulu   angana 5,33%, Adolphe Muzito (1,12%) Denis Mukwege, angana na 1%

UMUSEKE.RW