Burera: Gahunda ya Mvura Nkuvure yitezweho komora ibikomere

Abatuye mu karere ka Burera bavuga ko gahunda ya ‘Mvura Nkuvure’ ikeneye kwegerezwa abaturage b’ ibyiciro bitandukanye, kuko hakiri ibikomere  byatewe n’ ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwanagarutsweho n’ umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana  Soline , ubwo kuri uyu wa 29 Mutarama 2024,  muri ako  Karere , mu Murenge wa Cyanika, hatangizwaga amahugurwa agenewe  abahagarariye ibigo by’ amashuri, Abashinzwe imibereho y’ abaturage mu Mirenge ndetse no ku rwego rw’Akarere, hagamijwe kwigisha uko bagomba komora abagifite ibikomere bikiri mu muryango nyarwanda.

Mukamana  Soline yasabye  abahagarariye inzego zose kwigisha buri kiciro cy’ abaturage kuko haba mu rubyiruko no mu bakuze harimo ibibazo, bigakorwa mu rwego rwo kurushaho kwigisha ubumwe bw’ Abanyawanda.

Uyu muyobozi w’ Akarere aganira n’ umunyamakuru w’ UMUSEKE yagize Ati” Turashima Abafatanyabikorwa badufasha kwigisha ubumwe bw’abanya Rwanda, by’ umwihariko gahunda ya Mvura Nkuvure ubona ko ikenewe mu byiciro byose by’abaturage, haba ku bagizweho ingaruka na jenoside yakorewe Abatutsi, baracyafite ibikomere by’ ababo bishwe, ndetse n’abakomoka ku miryango yakoze jenoside yakorewe Abatutsi, baracyafite ipfunwe ry’ ababyeyi babo bakoze Amateka mabi, gahunda ya Mvurankuvure urumva ko ikenewe hose“.

Uyu muyobozi w’Akarere yasabye abaturage bagifite ingengabitekerezo kubicikaho, kuko nta kindi bizabafasha usibye kubashyira mu kaga, abasaba ko batekereza ku bumwe bw’ Abanyarwanda ubundi bagafatanya kubaka igihugu.

Yakomeje  Ati:”  Abagifite ingengabitekerezo nta kindi nababwira usibye kuvuga nti” Cira Birarura” kuko nta kindi bizabafasha usibye kubashyira mu kaga”.

Nzabandora  Joseph Alain ushinzwe ubuyobozi muri EAR Diyosezi ya Byumba, ari nayo yateguye amahugurwa mu mushinga wa Connect for Peace, ugamije komora ibikomere byatewe na Jenosie yakorewe Abatutsi avuga ko bafite intego yo kubanisha Abanyarwanda , habanje kubabarirana.

Yagize atikubana neza kw’ Abanyarwanda biri mu ntego z’ Itorero, igikenewe ni ubumwe, ntabwo abantu bashobora kuba umwe batabanje kubabarirana, niyo mpamvu duhugura inzego zibanze, n’ abaturage ngo badufashe komora ibikomere hagati y’umuryango nya Rwanda, kandi byumvikana neza binyuze mu matsinda ya mvurankuvure”.

Umuyobozi  Wungirije w’ ikigo cy’ amashuri cya Kirambo, Ntiboneka Ferdinand , avuga ko mu bakeneye kwigishwa ubumwe bw’ Abanyarwanda  harimo n’ urubyiruko rukomoka ku miryango ifite abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ati” Ntawe ku bigo by’amashuri twigisha abana ko ingengabitekerezo yacitse burundu, ariko hari abana bakomoka ku miryango ifitanye isano n’ abakoze Genocide yakorewe Abatutsi, uramwigisha ukabona ko yumvishe, gusa hari abagera iwabo bitewe n’Imiryango bakomokamo ikomeje kwinangira ukabona ko nta mpinduka bagaragaza,  ahubwo agakomeza kwiheza , no guheranwa n’ agahinda”.

Mwubahamana Julienne ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rugarama, avuga ko amahugurwa yo kwigisha ubumwe n’ ubudaheranwa bahawe uyu munsi agomba kubafasha kongera ubukangurambaga basanzwe bigisha abaturage b’ umurenge akoreramo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera busaba abaturage kurushaho guhindura imyumvire, bakamenya ko ubumwe n’ubudaheranwa ari byo bishobora kubaka ubumwe, kandi bakarushaho kwitandukanya n’ ingengabitekerezo ya Jenocide yakorewe Abatutsi.

UMUSEKE.RW