Dr Rutunga agomba kubazwa ubwicanyi abajandarume bakoreye muri ISAR

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Dr. Rutunga agomba kuryozwa abajandarume yazanye muri ISAR Rubona bakica abatutsi

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i  Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, rwakomeje kumva urubanza ruregwamo Dr. Venant Rutunga uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside.

Kuri uyu wa 15 Mutarama 2024 Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr.Rutunga uregwa nk’umuntu watanze inkunga ikomeye yo gutsemba Abatutsi, ubwo yazanaga abajandarume mu kigo yoboraga cya  ISAR Rubona, aho abo bajandarume baje kakica Abatutsi bari bahungiye muri ISAR, ndetse n’abakozi ba ISAR Rubona bari mu bwoko bw’Abatutsi.

Iburanisha rya none Ubushinjacyaha bwihariye umwanya aho bwakomeje gutanga ibisobanuro kuri bimwe mu birego bwareze Venant Rutunga, icyaha cya jenoside, ubufatanyacyaha mu gokora jenoside, no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu ndetse no gutanga ibisobanuro ku bikorwa bigize ibyo byaha.

Mu byo Rutunga yarezwe harimo kuba yarazanye abajandarume mu kigo yayoboraga cya ISAR Rubona.

Umushinjacyaha yagaragarije urukiko ko uruhare rwa Rutunga rukomeye cyane mu iyicwa ry’impunzi zari zahungiye mu kigo cya ISAR no mu nkengero zacyo.

Ubwicanyi bwakozwe n’abo bajandarume bazanwe na Dr.Rutunga.

Mu rubanza mu mizi Rutunga yabwiye urukiko ko atagombye kuryozwa ibyakozwe n’abajandarume  ngo kuko atari yabazaniye kwica ahubwo ko yari yabazaniye kurinda umutekano w’ikigo cya ISAR, kandi yabyumvikanyeho n’abandi.

Muri ibi byaha Rutunga yarezwe kugira uruhare rukomeye nk’umufatanyacyaha cyangwa icyitso.

- Advertisement -

Urukiko rwabajije ubushinjacyaha niba hari amazina buzi y’abakoze ubwo bwicanyi ku buryo Rutunga yabiryozwa nk’umufatanyacyaha.

Umushinjacyaha yasobanuye ko nta mazina bwashoboye kumenya y’abajandarume bakoze ubwo bwicanyi, ariko ko uregwa ubwe yiyemereye ko ari we wabazanye mu kigo yayoboraga kandi ko kutamenyekana kw’amazina y’abo bajandarume bitaba imbogamizi ko Rutunga yaba icyitso cyabo cyangwa umufatanyacyaha.

Mu bikorwa bindi bigize icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside, Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Dr. Rutunga yatanze ibihembo ku bakoze ubwicanyi ndetse agatanga ibikoresho gakondo byakoreshejwe hicwa Abatutsi.

Dr. Venant Rutunga w’imyaka 74 yanashinjwe kuba umwe mu bari bagize inama ya Perefegitura ishinzwe gukangurira abaturage ‘kwirwanaho’ nk’uko umushinjacyaha yabigaragarije urukiko, ashingira ku nama Rutunga yagiye yitabira ngo zafatirwagamo ibyemezo bigendanye no guhiga no kwica Abatutsi.

Dr. Venant Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi mu mwaka wa 2021 akaba afungiye mu igororero rya Nyanza (i Mpanga).

Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza tariki ya 27 na 28 Gashyantare 2024, ubushinjacyaha bugaragaza ibihano busabira uregwa, kandi na we n’abamwunganira ari bo Me Sebaziga Sophonia na Me Ntazika Nehemia bagira icyo bavuga kuri iyo myanzuro.

Ivomo: BBC

UMUSEKE.RW