Gatolika ivuga ko umugisha uhabwa Abatinganyi atari ‘sakirirego’ ku Mana

Kiliziya Gatolika ivuga ko Uburenganzira Papa Francis yahaye abashumba ba kiliziya Gatorika mu kwezi gushize bwo guha umugisha ababana bahuje ibitsina n’ababana mu buryo butemewe ,bikaza kwamaganwa,bitanyuranyije n’ukwemera.

Kuwa kane,ibiro bishinzwe amahame y’ukwemera i Vatican byasohoye itangazo rigamije “gufasha gushyira umucyo” ku itegeko rya Papa Francis ritashimwe n’abakuru ba Kiliziya mu bihugu nk’u Rwanda, DR Congo, Malawi, Cameroun, Zambia, Nigeria, Togo n’ahandi.

Iri tangazo ku banyamakuru rya Vatican rivuga ko uburenganzira Papa yatanze mu Ukuboza umwaka ushize ko“butanyuranyije n’ukwemera” kandi ko atari “sakirirego ku Mana”.

Iri tangazo rivuga ko ukwinuba kwa bamwe mu bakuru ba Kiliziya “kumvikana”, kandi ko abashumba bakenewe “igihe cyo kubitekerezaho”, risobanura kandi ko kwanga iriya ngingo ya Papa “bidasonuye kwigomeka ku mahame y’ukwemera”, kuko iyo ngingo ya Papa ubwayo ireba umugenzo wa gishumba itarebana n’ishingiro ry’ukwemera.

Abakuru b’idini gatolika mu bihugu bitandukanye ku isi bamwe na bamwe bavuze ko iriya ngingo ya Papa inyuranyije n’ibyemewe mu mico n’imigenzo y’ibihugu byabo n’ibyo abantu bemera.

Nka Cardinal Fridolin Ambongo, Arkepiskopi wa Kinshasa akaba n’umukuru w’inama y’abasenyeri ya Afurika na Madagascar, yasabye ko haterana inama y’abasenyeri gatolika muri Afurika ngo bige kuri iriya ngingo ya Papa.

Cardinal Ambongo usanzwe uzwiho kuba umuntu wa hafi wa Papa Francis, yasabye ko baterana bagasohora “itangazo rimwe, ry’uko Kiliziya ya Afurika ibyumva”.

Itangazo rishya rya Vatican rivuga ko yemera urunyurane rw’imico n’uko ibintu byifashe mu bihugu bitandukanye aho hamwe na hamwe ubutinganyi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Rigira iti “Niba hari aho amategeko ahanisha igifungo, ndetse hamwe na hamwe hakaba iyicarubozo, ndetse yewe no kwicwa kuko gusa watangaje ko uri umutinganyi, birumvikana ko kubaha umugisha byaba birimo kutigengesera.”

- Advertisement -

Vatican yasobanuye ko uwo mugisha Papa yatangiye uburenganzira atari uwo gutangwa mu muhango wa kiliziya ahubwo ari “igikorwa cy’amasegonda macye” gikorwa n’umushumba “ku muntu cyangwa ababana babyifuje.”

Vatican igira iti “Ni umushumba usubiza gusa ubusabe bw’abantu babiri bashaka ko Imana ibafasha”.

Abashumba bamwe muri Kiliziya gatolika bagaragaje impungenge ko ibi bishobora kuba intangiriro iganisha aho Kiliziya ishobora kuzemera gushyingira abatinganyi mu muhango wayo.

Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda bakuriwe na Antoine Karidinali Kambanda basohoye itangazo “bavuga ko rigamije gukuraho urujijo ku mugisha Papa aheruka kwemerera ababana bahuje ibitsina.

Itangazo Abepiskopi bo mu Rwanda basohoye rigira riti “Urwo rwandiko, Fiducia supplicans, ntabwo ruje guhindura inyigisho za Kiliziya zijyanye n’umugisha w’isakramentu ry’ugushyingirwa gutagatifu. Uwo mugisha w’Isakramentu ugenewe umugabo n’umugore (reba Intg 1,27) bahujwe n’urukundo ruzira gutana (reba Mt 19,6) kandi rugamije kubyara.”

Abepiskopi bavuga ko banditse itangazo bagamije gukuraho urujijo no guhumuriza abakiristu, nyuma y’uko urwandiko rwo mu Biro bya Papa rukuruye impaka nyinshi n’impungenge, ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya, n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.

Itangazo ry’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda rigira riti “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”

Vatican ihakana ibi ivuga ko ingingo Papa yahereye uburenganzira abashumba itaje guhindura amahame shingiro ya Kiliziya Gatolika.

Ubutinganyi ni ingingo ikomeye ku mugabane wa Afurika aho hamwe mu ho Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi.

UMUSEKE.RW