Gatsibo: Umuyobozi ukekwaho kurya ruswa y’ibihumbi 700 Frw arafunzwe

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo ukekwaho ibyaha birimo kurya ruswa y’ibihumbi 700 Frw.

Ibyaha akurikiranyweho byakorewe mu Mudugudu w’Akarambo mu Kagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi.

RIB ivuga ko tariki ya 29 Ukuboza 2023, uyu Gitifu yakiriye amafaranga y’umuturage ibihumbi 700 Frw amwizeza ko azamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka vuba.

Nyuma yaje kumenya ko byamenyekanye aha sheki itazigamiwe umuturage wari wamuhaye amafaranga kugira ngo ayamusubize, ageze kuri banki asanga nta yariho ari na bwo yatangiraga gukurikiranwa.

Ku wa 5 Mutarama 2024 ni bwo yatawe muri yombi, afungiye kuri Sitasiyo ya Kiramuruzi mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri, icya mbere ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ugihamijwe n’urukiko uhabwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cya kabiri aregwa ni ugutanga sheki itazigamiye, giteganywa n’ingingo yi 126 y’itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.

Iyo iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

- Advertisement -

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurakangurira abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW