Inteko rusange y’ Abanyamuryango ba RPF mu Mudugudu wa Nyamiryango akagari ka Gaseke mu Murenge wa Mutete, bishimira ibikorwaremezo bagejejeweho birimo n’ umuhanda wa Gaseke Muyanza ubahuza n’ akarere ka Rurindo ugiye gutangira gukorwa neza.
Ibi babitangaje ubwo kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, bari mu Nteko Rusange yitabiriwe n’ abagize komite Nyobozi y’akarere ka Gicumbi.
Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu Murenge wa Mutete bavuga ko nta mpamvu n’ imwe yatuma basubira inyuma mu iterambere bagezeho,
Basabwe gusigasira ibikorwa remezo begerejwe, ndetse bakongera uruhare rwabo mu kuzamura umurenge batuyemo, by’umwihariko bakubaka n’igihugu muri rusange.
Umuyobozi Mukuru w’ Umuryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Mutete, Nyirarukundo Emelithe ,avuga ko bamaze kugezwaho amashanyarazi mu bice hafi ya byose by’ Umurenge, ndetse anashima ko hari umuhanda wakozwe ugomba kubahuza n’ Akarere ka Rurindo.
Ati” Twebwe nk’Abanyamuryango turishimira ibikorwa twagejejweho n’ umukuru w’ igihugu, hano i Mutete twakorewe ibiraro binyura hejuru mu kirere, twakorewe umuhanda uduhuza n’ akarere ka Rurindo, Amashanyarazi n’ amazi twabigezeho, igisigaye ni uruhare rwacu mu gushimangira iterambere tugezeho, natwe tugire uruhare rwacu mu kubaka igihugu.”
Iyi Nteko kandi yanaranzwe n’ ibikorwa bitandukanye byiganjemo kuremera abatishoboye, gutanga amata n’ amagi ku bana bato, gutanga amatungo magufi, byose hamwe byatwaye amafaranga asaga ibihumbi 317 Frw.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutete Mwanafunzi Deogratias, ashima ubufatanye bw’ Abanyamuryango muri uyu Murenge, anashimira bamwe mu baturage bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’umurenge wabo.
Muri iyi Nteko kandi abagera kuri 22 barahiriye kwinjira muri uyu muryango.
- Advertisement -
Uhagarariye umuryango RPF Inkotanyi mu karere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yatanze ubutumwa bwo gushima aho umurenge wa Mutete ugeze, asaba kongera imbaraga aho babona ko zikenewe kurusha ahandi.
Ati“Mugomba kugira Uruhare mu ishyirwamubikorwa rikubiye mu kuzamura Ubukungu , imibereho myiza, Imiyoborere myiza ndetse n’ ubutabera kuri Bose, nidufatanya twese bizadufasha kubaka igihugu, n’ umurenge utekanye.
Ni umuhango wanaranzwe n’ubusabane, kwifurizanya umwaka mushya wa 2024 aho wari witabiriye n’ abagize komite Nyobozi y’ Umurenge wa Mutete, komite ngenzuzi, abahagarariye urugaga rw’ abagore, ndetse n’ abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’ Akarere.
UMUSEKE.RW