Gisigara: Arakekwaho kwica umugore agatoroka

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Umugabo witwa Siborurema Jean de Dieu  w’imyaka 35 wo mu Karere ka Gisagara,aracyekwaho kwica umugore witwa Uwingeneye Francoise w’imyaka 24 agahita atoroka.

Ibi byabaye mu gicuku cyo  ku wa 21 rishyira 22 Mutarama 2024 ku isha ya saa saba (1:00am ),bibera mu Murenge wa Nyanza,Akagari ka Higiro,Umudugudu wa Ruvugizo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwa yabaye kandi no mu Mujyi wa Kigali.Akagari ka Karambo,Umudugudu wa Snagwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisigara, Rutaburingoga Jerome, yabwiye UMUSEKE ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane aterwa n’ubusinzi ariko ukekwa ari gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “babanaga mu makimbirane. Babagiriye inama kenshi ariko ikibazo cyari ubusinzi buri ku mpande zombie, birangira amwishe. Kubera ko hari nijoro yahise acika, ariko aka kanya arimo arashakishwa kandi turizera ko azaboneka akazashyikirizwa ubutabera.”

Meya avuga ko kubera ko” Bagiye mu kabari umugabo agataha kare, umugore agataha nyuma, bikekwa ko yaba ari yo ntandaro yayo makimbirane.”

Meya Rutaburingoga yasabye ko niba abantu batagize ibyo bumvikana, bakwiye gutandukana hakiri kare aho kuvutsa undi ubuzima.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko bombi babanaga mu buryo bunyuranye n’amaegeko.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa  mu Bitro bya kibilizi gukorerwa isuzuma.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND

UMUSEKE.RW /Gisagara