Imirimo yo kwagura Stade Amahoro iri kugana ku musozo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu rwego rwa kwagura Stade Amahoro ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, imirimo iri kugana ku musozo ndetse igeze ku kigero cya 80%, nta gihindutse izaba yuzuye muri Gicurasi 2024.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka iyi stade yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorerwaremezo bya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alexis Redemptus, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ko kuri ubu imirimo y’umushinga wose wo kwagura Stade Amahoro, Petit Stade Amahoro, Inzu y’Imikino y’Abafite Ubumuga n’ibibuga by’imyitozo igeze kuri 80%.

Yagize ati “Ubu tugeze ku kigero cya 80% cyo kuzuza imirimo. Imirimo mvuga ni ikorwa kuri stade [Amahoro], ariko hari n’igice cya Petit Stade na Gymnase Paralympique [Inzu y’Imikino y’Abafite ubumuga] ndetse n’ibibuga byo kwitorezaho biri inyuma ya stade. Ibyo byose ubishyize hamwe, tugeze ku kigero cya 80%. Biteganyijwe ko bitarenze muri Gicurasi 2024, imirimo yose izaba yarangiye muri ibyo bice byose bigize umushinga muri rusange.”

Yongeyeho ko Stade Amahoro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira ubwoko bwose bw’ibirori ndetse abazajya baba bayirimo, bazaba bicaye neza, ahantu hatwikiriye.

Ati “Iyi stade ikoze ku buryo ishobora kwakira ibindi birori bitari iby’umupira w’amaguru gusa, ni stade ishobora kuberamo ibitaramo. Dufite uburyo bwo kurinda ikibuga ku buryo kitakwangirika, intebe zirakomeye ku buryo uwabyina ntacyo byatwara stade. Ifite ubushobozi bwo kwakira ibirori byo mu bwoko bwose. Itwikiriye hose aho utavuga ngo abantu baricaye, izuba ryabishe cyangwa banyagiwe.”

Kuzura kwa Stade Amahoro bizaba igisubizo ku bikorwaremezo bya siporo ku Rwanda dore ko kugeza ubu, ikibuga rukumbi cya Stade Huye rufite na cyo giheruka kunengwa n’amakipe yo hanze yagikiniyeho, byatumye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] izongera kugikorera isuzuma.

Uretse kwiyongera kw’imyanya yicarwamo yavuye ku bihumbi 25 ikagera ku bihumbi 45 ndetse no kuba hazaba hari igisenge gitwikiriye aho hose, Stade Amahoro yashyizwemo ubwatsi bw’ubukorano bugezweho.

Stade Amahoro ishobora kuzaba yuzuye muri Gicurasi 2024

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -