Impumeko ku mupaka wa Ruhwa nyuma y’icyemezo cy’u Burundi

U Burundi buherutse gufunga imipaka hagati yabwo n’u Rwanda, nyuma y’ubushyamirane bwa politiki no gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara guhungabanya umutekano no kwica abantu mu Burundi mu bitero biheruka. Ibyo u Rwanda rwahakanye.

Tariki ya 11 Mutarama 2024 ni bwo u Burundi bwafashe icyo cyemezo bunanzura ko Abanyarwanda badakenewe mu Burundi.

Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda kwirinda ibintu byatuma berekeza mu Burundi kugira ngo bataba bagirirwa nabi.

Abaturiye umupaka wa Ruhwa uhuza Akarere ka Rusizi na Cibitoke mu Burundi babwiye UMUSEKE ko icyemezo cyo gufunga imipaka ari ihohoterwa ku baturage bo hasi.

Uretse guhahiranirana, mu byahuzaga abaturiye imipaka ku mpande zombi hari n’abari barashakanye bahuje imiryango ku mpande zombi.

Bavuga ko ubwo bamenyaga ko imipaka yafunzwe, Abanyarwanda bari mu Burundi basabwe gutaha shishi itabona, ni mu gihe Abarundi bari i Rusizi hatashye ababishaka.

Ku ruhande rw’u Burundi ntabwo ari benshi bari kugira icyo bavuga ku mugaragaro kuri iki kibazo cy’umupaka.

Umwe mu Barundi ushakira ubuzima mu Bugarama hafi y’umupaka wa Ruhwa, avuga ko yabaye aretse kujya iwabo kuko yiyumvisha ko icyemezo cyafashwe kitazamara igihe kirekire.

Ati ” Ibi bigamije kudusubiza inyuma, nibaza ko bitari bikwiye kongera gufunga imipaka. Leta zombi zirebe uburyo twabaho.”

- Advertisement -

Hari umunyarwanda uvuga ko bajyanaga ibicuruzwa mu masoko yo mu Cibitoki bikaba byahagaze mu kanya nk’ako guhumbya.

Ati” Twajyagayo gushaka icyashara, abenshi twabaga no mu matsinda yaho tugakoresha amafaranga yaho, inyungu dukuyemo ikadufasha kubaho.”

Undi nawe ati ” Twahakuraga ibyo kurya birimo ibigori, ibishyimbo, itomati ibitunguru bo tukabashyira inkweto za Bodaboda, isukari, umunyu, essence n’ibindi badafite iwabo.”

Uretse ibihugu byombi kandi imodoka zitwara imizigo ziturutse Kongo na zo zakoreshaga uyu mupaka cyane.

Hagati ya 2015 na 2022 u Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, umuturage w’u Burundi uciye inzira y’ubutaka akemererwa kujya mu Rwanda ahawe uburenganzira bwanditse na leta.

Gusa ingendo z’indege ya Rwandair ariko zijya i Bujumbura icyo gihe ntizahagaritswe, ndetse abantu bashoboye gutega indege bakomeje kugenda hagati y’ibi bihugu.

Icyo gihe rubanda rugufi batangaje ko gufunga imipaka y’ubutaka bigamije gucinyiza abakene kurusha abakomeye ku mpamvu z’umutekano.

Ubwoba ni bwinshi ko ibintu byaba bigiye kongera kumera nabi niba nta gikozwe ngo abaturage b’ibi bihugu babashe guhahirana.

U Burundi bwadadiye umupaka wa Ruhwa n’indi ibuhuza n’u Rwanda

 

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Rusizi