Inkumi n’abasore basoje amahugurwa ku gucunga umutekano bya kinyamwuga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bahuguwe no kwirwanaho bakoresheje ingufu z'umubiri

Mu Mujyi wa Kigali, tariki 25 Mutarama 2024, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’amezi atatu muri Kampani icunga umutekano ya TopSec Security.

Ni amahugurwa yateguwe na TopSec Security ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda. Yitabiriwe n’abagera ku 112.

Bahawe amasomo atandukanye arimo ayerekeranye no gutanga ubutabazi bw’ibanze, kwirwanaho, kuzimya inkongi n’andi agamije kubafasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Uwiringiyimana Charlotte uri mu basoje aya masomo yabwiye UMUSEKE ko yungutse byinshi kandi agiye kubibyaza umusaruro.

Ati “Hano nahakuye ubumenyi butandukanye, uburyo nakwirwanaho ndi mu kazi kandi nta bikoresho mfite.”

Tuyishime Gad Samuel avuga ko yahisemo kwitabira amahugurwa ya Top Sec agamije gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, atanga serivisi zo gucunga umutekano mu kigo akorera.

Ati “Hari amoko menshi y’ibisasu twize tutari tuzi ariko ubu twagiye tuyamenya. Nk’ubu umuntu ashobora kukuzanira agacupa k’amazi ukagira ngo ni amazi naho ni igisasu.”

Mbabazi Mathias, Umuyobozi Mukuru wa TopSec Security, yavuze ko kampani ibonye amaraso mashya agiye mu kazi.

Yavuze ko abagiye mu kazi bahawe amasomo abafasha kurangiza neza inshingano zabo, kwizigamira no kubana n’abandi.

- Advertisement -

Yunzemo ko bafite gahunda yo guhugura abasanzwe mu kazi kugira ngo nabo bagire ubwo bumenyi.

Nyamurangwa Fred, umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya TopSec, avuga ko ibigo bicunga umutekano biri kwiyubaka kinyamwuga.

Yavuze ko kurinda umutekano w’abanyarwanda bisaba ubufatanye n’inzego zose z’umutekano.

Ati “Kurinda abanyarwanda n’ibyabo ni ugufatanya n’izindi nzego z’umutekano zishinzwe kurinda igihugu cyacu.”

Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, CP John Bosco Kabera, Komiseri wa Polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga bicunga umutekano, yavuze ko amahugurwa aza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi no gukora kinyamwuga.

Yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bushake n’umurava bagaragaje byatumye babasha gusoza amasomo neza, abashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi bayungukiyemo bakabubyaza umusaruro.

Ati “Tuzakomeza gukorana n’ibigo byanyu kugira ngo abantu bakomeze bahugurwe ndetse n’abakozi bakomeze gukora neza.”

Yasabye abasoje amasomo kujya bakirana urugwiro ababagana kandi bakubahiriza gahunda y’uko binjira n’uko basohoka aho bakorera.

CP Kabera yabibukije ko bagomba gukorana bya hafi na Polisi kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo cy’umutekano mucye bafashwe kugikemura byihuse.

CP Kabera yabasabye gukora kinyamwuga

Fred Nyamurangwa avuga ko gucunga umutekano bisaba ubufatanye n’inzego zose
Mathias Mbabazi ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu banyeshuri bitwaye neza

Bahuguwe no kwirwanaho bakoresheje ingufu z’umubiri

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW