Mu karere ka Kamonyi, abagizi ba nabi bishe umusore witwa Kwibuka Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 20, bamusiga mu nzira.
Uyu yari atuye mu Mudugudu Nyagacyamu, mu Kagari ka Muganza,Umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi.
Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, ubwo yasangwaga mu nzira yishwe atewe icyuma.
Bamwe mu baturage bo muri ako Kagari, bashenguwe n’urwo rupfu,bemeza ko yari umusore muto kandi witonda.
Umwe yabwiye BTN Tv ati “ Yari umusore witondaga cyane,umuhungu yamanutse agiye kuvoma mu gitondo, ni icyuma bamuteye.”
Ise w’uyu nyakwigendera,Nambajimana Francois, avuga ko yavuye mu rugo, agiye ku muhanda kuzana bateri yasize acaginze ariko ntiyagaruka, baza kumenya amakuru ko yamaze kwitaba Imana.
Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Runda,Ndayisaba Egide yatangaje ko bamenye amakuru y’urwo rupfu ndetse ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwabigizemo uruhare.
Ati “ Amakuru ni impamo.amakuru twayamenye tuyahawe n’abaturanyi baho, aho umurambo w’uwo mwana wasanzwe, mu kagari ka Muganza,mu Mudgudu wa Nyagacyamu.”
Yakomeje ati “. Kugeza ubu turi gukorana n’inzego z’umutekano ngo tumenye ababa babigizemo uruhare,nyuma yuko abafite ubushobozi bwo gupima ibimenyetso bya gihanga bahageze, turakomeza dukurikirane tumenye uko byagenze.”
- Advertisement -
Gitifu Egide avuga ko bagiye gukaza ingamba z’umutekano mu rwego rwo kurwanya imfu za hato na hato.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW