Umusore ukekwaho ubujura yarasiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga nyuma yo gufatwa yagiye kwiba muri kompanyi ya Real Contractors.
Uyu musore yarashwe ahagana saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Mudugudu wa Nyabigugu mu Kagari ka Barija aho Real Contractors , ifite ibikorwa bitandukanye birimo ibyuma by’imodoka,arashwe n’Ikigo gicunga umutekano cya ISCO (ISCO Scurity).
Si ubwa mbere kuri iyi kompanyi hatewe n’abajura bagiye kuhiba nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro yabitangarije UMUSEKE.
Avuga ko abo bajura bari bitwaje ibyuma birimo ama fers à béton n’amabuye bashatse gukubita abarinzi nyuma umwe muri ibyo bisambo akaraswa.
Ati ” Bashaka kubakubita haza kuraswamo umwe abandi barirukanka.”
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko bagenzi be bari bazanye kwiba ngo bahise biruka baburirwa irengero.
Yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru ku gihe kandi bakamenya y’uko mu gihe bafite ikibazo bakwiye kujya biyambaza inzego z’umutekano.
Ati “Turabakangurira kugira nimero za telefone z’ubuyobozi bw’aho batuye cyane cyane iza sitasiyo z’ahantu batuye kugira ngo igihe bagize ikibazo habeho gutanga amakuru mu buryo bwihuse.”
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ivuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hanamenyekane imyirondoro y’uwarashwe.
- Advertisement -
Umurambo wagiye gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Kacyiru.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW