MINEDUC yashenguwe n’umunyeshuri waguye mu mpanuka y’inkongi

Minisiteri y’Uburezi,MINEDUC, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’umunyeshuri waguye mu mpanuka y’inkongi yabereye mu karere ka Gakenke.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024 ahagana saa  saa cyenda za mu gitondo , inkongi y’umuriro yadutse mu Kigo cy’amashuri TSS/EAV Rushashi, yibasira icumbi abahungu bararamo, umwe yitaba Imana undi arakomereka.

Ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, Minisiteri y’uburezi,yatangaje ko yashenguwe n’urwo rupfu rw’umunyeshuri.

Yagize iti “Tubabajwe n’urupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 5 kuri EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke wazize inkongi y’umuriro yafashe aho abanyeshuri barara. Twihanganishije umuryango we, abavandimwe, inshuti n’umuryango mugari wa EAV Rushashi. Minisiteri irakomeza kubaba hafi.”

Ibi bikiba bayobozi bo mu nzego z’igihugu zirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Musabyimana Jean Claude,bageze muri iki kigo, batanga ubutumwa bw’ihumure.

Minisitiri Musabyimana, yizeje aba banyeshuri ko leta izababa hafi no kubashumbusha ku byaba byangirikiyemo.

Kugeza ubu ntiharabarurwa ibyahiriye muri iyi macumbi gusa inzego zirimo na RIB zahageze kugira ngo hakorwe ubugenzuzi n’iperereza.

Gakenke: Umunyeshuri yapfiriye mu nkongi yadutse ku kigo cy’ishuri

- Advertisement -

UMUSEKE.RW