Muhanga: Abacuruzi b’inyama bisubiyeho bagarura inka mu ibagiro

Bamwe mu bacuruzi b’inyama mu Mujyi wa  Muhanga, bongeye kwisubiraho bagarura inka zabo mu ibagiro nyuma y’uko bari bafashe icyemezo cyo kuzisohora.

Bamwe mu bacuruzi b’inyama bavuganye na UMUSEKE ku munsi wa kabiri Taliki ya 30 Mutarama, 2024 bavuze ko gusohora inka 40 mu ibagiro byatewe n’uko bamenye ko bagenzi babo bafunzwe, kandi hari inyama z’agaciro ka miliyoni 8Frw babatwaranye bakavuga ko bimeze nko gukorera mu gihombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko  kuva mu gitondo bari bamaze kubaga inka 15 kandi ko hari Umuvuzi w’amatungo (Véterinaire) ku rwego rw’Akarere bahise bohereza kuri iri bagiro kugira ngo atange serivisi ku bacuruzi bahazanye amatungo yabo.

Ati: “Nubwo abo bacuruzi bari basohoye izo nka mu  ibagiro ntibivuze ko ryari rifunze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Murangira B.Thierry yavuze ko hari abantu 5 barimo Umuvuzi w’amatungo ku rwego rw’Umurenge wa Shyogwe bakurikiranywe ibyaha bitandukanye birimo guhimba no guhindura Inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano  RIB yatangiye kubaza.

Cyakora bamwe muri abo bacuruzi bavuga ko hari abandi barenga batatu bafungiye mu kigo gicumbikirwamo by’igihe gito abakoze cyangwa abakekwaho ibyaha, n’abafite imyitwarire idahwitse (Transit Center) na bo bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’ibyo.

UMUSEKE kandi ufite amakuru ko Vèterinaire w’Umurenge wa Shyogwe ndetse n’Umuyobozi w’ibagiro bahaga ibyangombwa abacuruzi b’inyama bakekwaho ubujura ibyo byangombwa bakabiteraho kashi y’Umurenge ko zemerewe kujya gucururiza mu masoko ya Kigali.

Bakavuga ko iki kibazo kimaze igihe kivugwa, ariko bigafata ubusa kubera ko hari bamwe mu Bakozi ku rwego rw’Umurenge ndetse no mu Karere babakingiraga ikibaba kubera ko basaranganya amafaranga aba yavuye muri ayo manyanga nk’uko babyemeza.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hari abaturage bo mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye batubwiye ko kuva kuri Noheli  kugeza  ubu bamaze kwibwa Inka 7 zikaba zaraburiwe irengero.

- Advertisement -

Cyakora bamwe mu baturage bashimira Inzego z’Umutekano Polisi na RIB ko kuba bahagurukiye iki kibazo cy’ubujura bw’Inka abaziba bashobora gutinya bakabireka.

Bamwe mu bacuruzi babwiye UMUSEKE ko byageze saa munani hamaze kubagwa Inka 24.

Muhanga: Abacuruzi b’inyama bakoze ibisa n’imyigaragambyo

Aba baturage babwiye UMUSEKE ko kuva kuri Noheli kugeza ubu, mu Mudugudu wa Gihuma bamaze kwibwa Inka 7

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.