Imbangukiragutabara imwe muri ebyiri Ibitaro bya Nyabikenke bifite, igiye kuba imbabura nyuma yo gukora impanuka ikajyanwa mu igaraji aho imaze amezi arindwi itarakorwa.
Ubuyobozi bw’Ibitaro buvuga ko butari buzi ko iyi modoka yamara amezi angana gutyo mu igaraji kubera ko ifite ubwishingizi bwo mu bwoko bwa Omnium.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke, Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko ikimara gukora impanuka babimenyesheje Polisi ndetse na Sosiyete y’ubuwishingizi ya BRITAM, basaba ko iyi Sosiyete iyikoresha bikaba bigeze uyu munsi itarakorwa.
Ati “Twasabye Akarere ko kaduha ubufasha mu by’amategeko kugira ngo akurikirane uko ayo masezerano twagiranye na Sosiyete y’ubwishingizi ashyirwa mu bikorwa.”
Dr Nkikabahizi avuga ko ibi Bitaro bya Nyabikenke byari byahawe Imbangukiragutabara ebyiri gusa, ubu hakaba hakora imwe gusa.
Avuga ko n’izo ebyiri zitari zihagije kugira ngo zifashe abarwayi, akavuga ko hari igihe biyambaza Ibitaro bya Kabgayi bifite nyinshi.
Ubwo twateguraga iyi Nkuru twagerageje kuvugisha Sosiyete ya Britam yagiranye amasezerano n’Ibitaro ntibyakunda.
Izi mbangukiragutabara uko ari ebyiri zafashaga abarwayi n’ababyeyi bari ku nda zibakura mu bigo Nderabuzima 5 biherereye mu Majyaruguru y’Akarere ka Muhanga, zibageza ku Bitaro bya Nyabikenke byubatse mu Murenge wa Kiyumba.
Kuba iyi modoka imaze igihe kingana gutyo mu igaraji bibangamiye imikorere na serivisi zihabwa abagana ibi Bitaro.
Iyi Nkuru tuzakomeza kuyikurikirana kugeza hamenyekanye ugomba kwirengera iki kibazo impande zombi zisa n’izisiganira.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga