Imirimo yo gusana gare ya Muhanga yatangiye, ubuyobozi butangaza ko imara ibyumweru bibiri.
Hashize hafi umwaka urenga iyi gare irimo ibinogo ndetse bikarushaho kuba bibi iyo imvura yaguye.
Bamwe mu bayikoresha bavuga ko agace gato katarangirika abagenzi n’imodoka zihaparika bakabyiganiramo bikaba byateza impanuka.
Umuyobozi Uhagarariye Jali Real Estate ifite iyi gare mu nshingano Nsengiyumva Benoît yabwiye UMUSEKE ko bagiye gusana gare mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa kugira ngo imodoka zibone aho ziparika ndetse n’abagenzi bareke kubangamirwa.
Nsengiyumva avuga ko iyo bitaba mu bihe by’imvura imirimo yo kuyubaka yari gutwara icyumweru kimwe.
Ati “Twari twateganyije ko abagiye kuyisana babikora mu cyumweru kimwe, imvura niyo itumye twongera iminsi yo kuyubaka.”
Nsengiyumva avuga ko abahawe akazi ko kuyisana bakora umwanya muto, mu mvura bahagarika imirimo.
Yavuze ko batashobora kumena kaburimbo mu mvura kuko byaba ari ugukorera mu gihombo.
Bikorimana Charles umwe mu bagenzi avuga ko mu mvura ari bwo bahuraga n’ikibazo cy’amazi aba yaretse ahantu hose kuva mu modoka bikabagora kuko baburaga aho bakandagiza ikirenge.
- Advertisement -
Ati “Kwinjira muri Gare imvura yaguye byari ikibazo gikomeye cyane ku bagenzi.”
Nta Ngengo y’Imali Ubuyobozi bwa Jali Real Estate bwatangaje iyi gare izuzura itwaye.
Gusa bamwe mu bagenzi ndetse n’abashoferi bakunze kunenga uko gare yubatse kuko yatangiye kwangirika mu minsi mike bayitashye.
Gare ya Muhanga yatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2017 yuzuye itwaye arenga miliyari 3frw .
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.