Ngoma: Umugabo uregwa kuniga umugore yaburaniye mu ruhame

Umugabo witwa Uwizeye Amuri wo mu karere ka Ngoma, ukekwa kwica umugore we witwa  Mukamugema Annociata, amunize, yaburanishijwe mu ruhame.

Ku wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 nibwo urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije mu ruhame uyu mugabo w’imyaka 41,ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye umugore we.

Icyaha uyu mugabo wo mudugudu wa Mizibiri, Akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda akurikiranyweho ngo cyakozwe mu ijoro ryo ku ya 16 Ukuboza 2023 nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha ubwo yaburanaga  mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri aho icyaha cyabereye.

Ikinyamakuru Muhazi Yacu kivuga ko ubushinjacyaha burega uyu mugabo,  bwavuze ko muri rya joro, Uwizeye yakubise umubiri wose w’umugore we witwa Mukamugema Annociata, akoresheje inkoni ndetse ngo arangije aramuniga kugeza amwishe.

Bwavuze ko ngo yabitewe no kumufuhira cyane ndetse n’ubusinzi bikaba ari ibikorwa bigize icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, biteganywa kandi bigahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bushingiraho burega uyu mugabo kwica umugore we birimo kuba akimara gukora icyaha yarahunze(yarabuze) ahungira mu rufunzo ruri mu murenge wa Sake hanyuma inzara imwishe avamo abaturage baramufata ashyikirizwa Ubugenzacyaha n’ibindi.

Bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu naramuka ahamwe n’icyaha ndetse n’impozamarira ku muryango w’umugore we yishe.

Uwizeye Amuri ahawe umwanya ngo yiregure, yemera ko yishe umugore we bivuye  ku nkoni ashobora kuba yaramukubise bikaba intandaro y’urupfu.

Perezidante w’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma yahaye umwanya Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo arimo ashaka kuvuga ko inkoni yakubise umugore we apfa mu rwego rwo kujijisha no gushaka guhindura inyito y’icyaha kikaba gukubita no gukomeretsa byavuriyemo umuntu gupfa.

- Advertisement -

Isomwa ry’urubanza riteganyijwe ku wa 16 Mutarama 2024 saa munani zuzuye z’amanywa.

Iburanisha ryabereye mu ruhame, ubushinjacyaha bumusabira gufungwa burundu

UMUSEKE.RW