Nibagwire Libellée yatangiye akazi muri Rayon (AMAFOTO)

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Abagore, Nibagwire Libellée wari kapiteni wa AS Kigali Women Football Club, yatangiye akazi muri Rayon Sports Women Football iherutse kumugura.

Uyu mukinnyi ukina mu gice cy’ubusatirizi ahazwi nko kuri nimero 10, yasinyiye Rayon Sports WFC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma yo guhindura ikipe, Libellée yahise atangira akazi kuri uyu wa Kane ndetse ahabwa nimero 28 yashyikirijwe na Perezida wa Rayon Sports, Rtd Capt, Uwayezu Jean Fidèle.

Uyu mukinnyi wagiye asanga yo bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali WFC, yakiranywe ubwuzu na bagenzi be mu myitozo ye ya mbere.

Iyi kipe yitoreza mu Nzove, ikomeje kwiyubaka igaragaza ko ikeneye ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda mu Cyiciro cy’Abagore.

Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, Rayon izatangira yakira ES Mutunda y’i Huye, izahite ikurikizaho gusura AS Kigali ifatwa nk’umukeba wa yo kugeza ubu.

Libellée yerekanywe uyu munsi
Yahawe nimero 28
Imyitozo y’uyu munsi yayigaragayemo
Libellée mu myitozo
Yahise atangira akazi
Yahawe ikaze
Perezida wa Rayon Sports, yakiriye Nibagwire Libellée
Rayon Sports WFC imaze gukura abakinnyi batatu muri AS Kigali WFC mbere yo gutangira imikino yo kwishyura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW