Ntimugatinye ibitumbaraye, akenshi biba birimo ubusa – Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo kidaterwa n’u Rwanda, avuga ko ababivuga ari ukurutwerera ikibazo kitari icyarwo.

Mu ijambo yavuze afungura inama y’Umushyikirano, ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama, 2024, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutatangije ikibazo kiri muri Congo, ko abagitangije bafashe igihe bagerageza kugitwerera u Rwanda.

Yavuze ko muri Congo hari amagambo y’urwango, abaturage bahunga ingo zabo, wareba neza ukamenya icyihishe inyuma yo kuvuga ko ikibazo giterwa n’u Rwanda.

Ati “Hari umugambi wo kumara abantu, “Abatutsi”, bavuga ngo Kagame kubera ko ari Umututsi, mubirukane bamusange. Ni icyo (kihishe inyuma yo kuvuga ko ikibazo giterwa n’u Rwanda).”

Perezida Paul Kagame yavuze ko Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi yemeye ko abagize M23, ari Abanye-congo.

Ati “Yarabyemeye ko ari bo – None ni gute ikibazo kiba icyacu?”

Avuga ko M23 ubwo yatsindwaga muri 2012-2013 bahungiye mu Rwanda, i Ngoma bamburwa intwaro, u Rwanda ruziha Leta ya Kinshasa.

Nyuma ngo bamwe mu bahagarariye M23 bagiye i Kinshasa kuvugana n’abayobozi uko ikibazo cyakemuka, ngo bamara amezi 6 nta muntu babonye bavugana.

Perezida Paul Kagame avuga ko abashinja u Rwanda ku bibera muri Congo, barushinja gufasha M23, ahindukira akababaza icyo bavuga kuri FDLR imaze imyaka hariya.

- Advertisement -

Iki kibazo cya FDLR ngo yakibwiye Perezida Tshisekedi, undi ntiyagira icyo agikoraho.

Perezida Kagame yavuze ko yabwiye inshuti z’u Rwanda mu ruhame ko igihe bije ari ukurinda ubusugire bw’igihugu ko nta we azasaba uruhushya.

Yahaye gasopo abibwira ko bazahungabanya u Rwanda, ati “… Mugende musinzire, nta kintu kizaba, nta we uzambuka imipaka y’iki gihugu gito cyacu, nihagira uwibeshya akagerageza, …

Ntimugatinye ibitumbaraye, akenshi biba birimo ubusa, hari ubwo biba birimo umwuka, muzi umupira, hari ubwo ukenera agashinge ibyarimo ukayoberwa aho bigiye!”

Yavuze ko uzashoza intambara ku Rwanda, ari we uzishyura ikiguzi cyayo.

Perezida Kagame ati “Bashaka kutwikoreza umutwaro wacu n’uw’abandi, uzanyikoreza umutwaro w’abandi bizaba ikibazo, ntabwo bizashoboka. Ku kurinda igihugu cyacu, igihe turi mu kuri, igihe twatewe, nta we nsaba uruhushya. Igihugu kiri safe, secure, kandi kizahora gutyo.”

ISESENGURA

UMUSEKE.RW