Nyanza: Yagiye mu nama ahamagarwa abwirwa ko inzu ye yakongotse

Umukecuru wo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yagiye mu nama ahamagarwa kuri telefone abwirwa ko inzu ye n’ibirimo byahiye.

Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Kivumu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 09 Mutarama 2024 ahagana i saa cyenda.

Inzu yahiye aho ni iya Nzamukosha  Cecile ufite imyaka 67 y’amavuko, inzu ye mu gushya hibasiwe  mu cyumba baryamagamo.

Ugushya kwayo byamenywe n’abaturanyi babonye umuriro wahingutse hejuru y’inzu kuko nta muntu n’umwe wari mu rugo bari bagiye mu nama(Inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri).

Kubufatanye bw’abaturage inzu bayijimije ariko ibyari mu cyumba byose byahiye birashira.

Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko uko gushya bishobora kuba byatewe n’umuriro wagendaga ugaruka kuko yari yasize acometse radiyo .

Gusa ngo bamenyesheje REG ngo ize igenzura icyaba cyateye uko gushya.

Bimwe mu byahiye harimo igitanda, matela, imyenda, radio n’ibindi.

UMUSEKE wamenye amakuru ko uriya mukecuru yari amaze imyaka ibiri aje gutura muri iyo nzu.

- Advertisement -
Bikekwa ko radiyo yari acometse ari yo yateye inkongi

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza