Papa avuga ko muri Afurika bazaha umugisha abatinganyi buhoro buhoro

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisco yavuze ko Abasenyeri bo muri Afurika bakwiriye gufatwa mu buryo bwihariye ku kwamagana ingingo yo guha umugisha abatinganyi, ko bazagenda babyumva buhoro buhoro.

 

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Papa yavuze ko abayoboye Gatolika muri Afurika n’abayoboke babo, babona abatinganyi nk’ikizira bashingiye ku mico yabo.

 

Avuga ko inyandiko yo mu kwezi gushize”Fiducia Supplicans”, ifite intego yo guhuriza hamwe atari iy’amacakubiri.

 

Papa Fransisco avuga ko adatewe ubwoba n’uko abakigendera mu nzira za cyera batera umugongo Kiliziya Gatolika kubera iyo mpinduka, akemeza ko ibyo bivugwa n’agatsiko gato.

 

Kuva atowe ngo ayobore Kiliziya Gatolika ku Isi mu 2013, Papa Fransisco yakubise hasi hejuru ngo Kiliziya yemere abantu bari mu itsinda rizwi nka LGBTQ+, bitabaye ngombwa kubanza guhindura inyigisho z’ukwemera.

- Advertisement -

 

Muri Nyakanga 2013, ni bwo yatangiye gukoresha imvugo yoroshye ku batinganyi, aho yagize ati “None niba umuntu ari umutinganyi hanyuma agashaka Imana mu bugwaneza, njyewe ndi nde kugira ngo mucire urubanza?.”

 

Mu 2023, Papa yateye indi ntambwe mu gufungurira imiryango guha umugisha abatinganyi mu ibaruwa yandikiye abakardinali bagendera ku mico ya cyera (Conservateurs).

 

Mu Ugushyingo 2023, Vatican yari yatanze uburenganzira bwo kubatiza abatemera igitsina bavukanye bazwi nka (transgenders) hamwe n’abandi batinganyi muri Kiliziya Gatolika.

 

Ku wa 18 Ukuboza 2023, urwandiko “Fiducia Supplicans” rwasobanuye uko guhabwa umugisha kwasohowe na Vatican rugaterwaho igikumwe na Papa, rwaje none rushimangira umugambi wari umaze igihe kirekire.

 

Abepisikopi ba Afurika hafi ya bose bamaganye urwo rwandiko n’uburakari badasanzwe bazwiho. Muri Malawi, Nigeria, mu Rwanda, Zambia, RDC, n’ahandi henshi barwamaganiye kure.

Papa Fransisco asanga Afurika izumva iby’ubutinganyi buhoro buhoro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW