Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana

Pasiteri Ezra Mpyisi  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2024 yitabye Imana  ku myaka 102 y’amavuko nkuko byemejwe n’umuryango we.

Kuwa 14 Ukoboza 2023, byari byatangajwe ko uyu musaza ukunzwe na benshi yitabye Imana ariko aza kubinyomoza anyuze ku  mbuga nkoranyambaga ze (Youtube).

Muzehe Ezra Mpyisi azwi cyane nk’umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi .

Uyu mukambwe amakuru avuga ko yabaye mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960.

Uyu musaza yabaye ikimenyabose kubera amagambo ye yuzuye impanuro no gutebya byanyuraga benshi.

UMUSEKE.RW