Lt Gen Doumbouya, Perezida wa Guinée yatangiye uruzinduko rw’akazi i Kigali

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali.

Perezida wa Guiné ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ku kibuga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Perezida Paul Kagame ubwe, mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu, haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

Lt.Gen Mamadi Doumbouya ari kumwe n’umugore we Lauriane Darboux-Doumbouya. Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Guiné byatangaje ko “Ari uruzinduko rw’ingenzi” yajemo i Kigali.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko abayobozi bombi bazaganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi  by’umwihariko ibijyanye n’ubukungu na Dipolomasi.

Ibiganiro kandi bizibanda ku bijyanye no guteza imbere ishoramari, amahoro n’uburumbuke.

Doumbouya asuye u Rwanda nyuma yaho yakiriye Perezida Paul Kagame i Conakry tariki ya 17-18 Mata 2023, baganira ku kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.

Gen Mamadi Doumbouya wa Guinée utegerejwe mu Rwanda ni muntu ki ?

- Advertisement -
Gen Doumbouya yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’igihugu

UMUSEKE.RW