PSG yongeye gushyira urujijo mu hazaza ha Mbappé muri iyi kipe

Umuyobozi w’ikipe ya Paris-Saint Germain, Nasser Al Khelaifi, yongeye guca amarenga arekera Kylian Mbappé muri iyi kipe.

Guhera mu mwaka ushize, hakomeje kugaruka itandukana rya kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé na Paris-Saint Germain akinira.

Ibi byageze aho uyu musore yanga kongera amasezerano muri iyi kipe y’ubukombe mu Bufaransa, ndetse ubuyobozi bw’ikipe bugaragaza ko ari umuhemu.

Mbappé uzasoza amasezerano ye mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024, mu minsi ishize ibinyamakuru bikomeye i Burayi, byemeje ko yamaze kurangizanya na Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

Nyuma y’aya makuru amwerekeza muri kui kipe y’ubukombe ku Isi, Nasser Al Khelaifi uyobora PSG, yongeye guca amarenga ko Kylian Mbappé ashobora kuzaguma muri iyi kipe nk’uko yabibwiye RMS Sport.

Yagize ati “Mfitanye umubano na Kylian Mbappé. Ni hagati ye nanjye. Sinshaka kuvuga ku bijyanye n’amafaranga cyangwa ibindi.”

Yongeyeho ati “Mfitanye umubano mwiza nawe (Mbappé). Ariko uwo mubano, ni uri hagati yacu no kuzagumana natwe.”

Kugeza ubu ntacyo uyu musore w’imyaka 24 aravuga kuri ibi umuyobozi we yatangaje, ariko yakomeje kugaragaza ko yifuza kuzakinira ikipe ya Real Madrid.

Umuyobozi wa PSG yaciye amarenga yo kugumana na Kylian Mbappé

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -