RDC : Ingabo za leta n’iza SADC zagabye ibitero bya drone kuri M23

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka , yatangaje ko kuri iki cyumweru no kuva mu gitondo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’ingabo za leta  n’imitwe ifatanya nazo hamwe n’ingabo za SADC , bagabye ibitero bya drone kuri uyu mutwe n’ abaturage.

Ni ibitero uyu mutwe uvuga ko byabereye mu duce rwa Mweso,Mpati na Karuba muri Masisi na Kibumba muri Rutshuru.

Lawrence Kanyuka kuri X yagize ati “  M23  irakomeza kurinda abaturage no kurwana n’ingabo zishyize hamwe . Kandi turakomeza kwigengesera kubera  umuryango mpuzamahanga ukomeza kurebera ubwicanyi bwasira abaturage bukorwa b’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Hagati aho umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Africa yo mu majyepfo (SADC) watangaje ku cyumweru umunyamabanga wawo Elias Magosi yasuye ingabo zawo zoherejwe mu mirwano muri DR Congo.

SADC ivuga ko Magosi , ukomoka muri Botswana  yari yaje “kwishimira no kugenzura uko ibikorwa byifashe”.

Umutwe wa SADC kugeza ubu ugizwe n’ingabo zavuye muri Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania, waje gufasha ingabo za Congo mu mirwano yo kurandura umutwe wa M23.

Inzobere za ONU zivuga ko ingabo za Congo zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, iya Mai-Mai itandukanye yahujwe ikitwa Wazalendo, n’ingabo z’u Burundi.

M23 ivuga ko ubu n’ingabo za SADC ziyongereyeho.

Elias Magosi yasuye ingabo za SADC zoherejwe mu mirwano muri DR Congo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -