RDC: Urukiko rwashimangiye intsinzi ya Tshisekedi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwemeje ko ibyavuye mu matora yo mu kwezi gushize bifite ishingiro.

Ibi ni uko uwatowe nka Perezida ari Félix Tshisekedi.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo zishingirwaho z’ibirego by’impande z’Umukandida perezida Théodore Ngoy n’umuturage witwa Ehetshe MpalaDavid , nta shingiro bifite.

Kuri uyu wa 9 Mutarama 2024, urukiko rwavuze kandi ko abasaba ko amatora ateshwa agaciro bakwiriye gutuza kuko ngo yabaye mu mucyo.

Komisiyo yigenga Ishinzwe Amatora muri RDC, CENI, yatangaje amajwi by’agateganyo, igaragaza ko Tshisekedi yagize 73.34%, akurikirwa na Moïse Katumbi wagize 18.08%, Martin Fayulu aza ku mwanya wa gatatu ku majwi 5.33%.

Uyu mwanzuro usobanuye ko mu gihe nta gihindutse Tshisekedi agomba kurahirira kuyobora manda ya kabiri tariki ya 20 Mutarama 2024.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -