RDF yemeje urupfu rw’umusirikare wa Congo warasiwe i Rubavu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Umuvugizi w'Ingabo z'uRwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’urupfu rw’umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, warasiwe i Rubavu.

Ahagana saa saba n’iminota 10 z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 nibwo abasirikare batatu ba FARDC binjiye mu Rwanda.

Umwe muri abo basirikare yarashwe ubwo yarasaga ku bamuhagaritse, abandi basirikare babiri ari bo Sgt. Asman Mupenda Termite w’imyaka 30, Corporal Anyasaka Nkoi w’imyaka 28, bahise bafatwa mpiri.

RDF yatangaje ko abo basirikare bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano, Akagari ka Rukoko, Umurenge wa Rubavu, bakaba bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47, magazini enye zarimo amasasu 105.

Abo basirikare ba RDC kandi bafatanywe n’amasashe yarimo urumogi, bambaye n’ijile imwe ya anti-balles.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda nta wishwe cyangwa ngo akomereke, bukanizeza abaturage cyane cyane abaturiye imipaka ko inkiko z’u Rwanda zirinzwe.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW