Umutwe wa RNC mu Rwanda ufatwa nk’uwiterabwoba, ukaba warashinzwe na Kayumba Nyamwasa, uraguyaguya Perezida Felix Tshisekedi ngo abafashe guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa RNC yatambukije ishimira Perezida Felix Tshisekedi ku ntsinzi yakuye mu matora yo ku wa 20 Ukuboza, 2023, binyuze kuri Emmanuel Hakizimana, umuhuzabikorwa wa RNC muri Canada, yavuze ko bifuza Tshisekedi nk’urumuri mu nzira yo gukuraho Perezida Kagame.
Bavuga ko Perezida Kagame akoresha uburyo bwose kugira ngo acecekeshe amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, ndetse no muri FPR-Inkotanyi.
RNC yavuze ko muri manda ya kabiri ya Tshisekedi yifuza gukorana na we nka “guide” kandi ko bazamwereka ubugwaneza, ubushuti n’impuhwe ku Banye-congo n’Abanyarwanda ngo bakandamijwe na Perezida Kagame.
RNC yatangaje ibi mu gihe Perezida Tshisekedi aherutse kwemanga ko afite umugambi wo gutera u Rwanda agahindura ubutegetsi buriho.
Amakuru avuga ko Tshisekedi akataje mu gushakisha amaboko y’abarwanya u Rwanda barimo FDLR n’indi mitwe y’iterabwoba itifuriza ineza u Rwanda.
Mu 2019, RNC ya Kayumba Nyamwasa ubwo yari mu ihuriro ry’imitwe ya P5 bagerageje gutera u Rwanda baturutse mu mashyamba ya Congo, ariko bakubitwa inshuro, bamwe mu barwanyi bayo bisanga mu nkiko mu Rwanda.
Mu birori byo gusoza umwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame yabwiye abari babirimo ko “abashaka gutera u Rwanda” ari bo byabaho.
Yavuze ko bakwiye kwishima ariko banazirikana ibibi byabaye cyangwa bishobora kuba, bakitegura kugira ngo bitaba.
- Advertisement -
Perezida Kagame yasubije “Tshisekedi” n’abandi bashaka intambara ku Rwanda
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW