Ruhango: Umugabo wari wacumbikiwe kubera ubusinzi yapfuye bitunguranye

Umugabo w’imyaka 51 wo mu Murenge wa Kinazi mu  karere ka Ruhango,yapfyuye bitunguranye, nyuma yo gucumbikirwa kubera ubusinzi.

Uyu mugabo  mu Kagari ka Rutabo ngo yazanye n’undi mugenzi we riko arasinda cyane bituma arara mu kabari.

Umugore witwa Mukanyandwi Beata, uvugwa ko yacumbikiye nyakwigendera  mu kabari, mu gitondo cyo ku wa kane tariki ya 11 Mutarama 2024, yabyutse asanga yamaze kwitaba Imana.

Bamwe mu babonye nyakwigendera mbere yuko yitaba Imana, babwiye Radio/TV1 ko yari yasinze bikabije.

Umwe yagize ati “ Uyu mugabo naje musangamo ari kumwe n’umugabo bakunda gusangira witwa Ndungutse Boso, amuteruye yasinze. Hari hakiri kare ariko ubona ko yasinze, yarangiye.”

Undi nawe avuga ko bitewe n’uburyo yari yasinze, atabashaga guhaguruka ngo atahe, ari nayo mpamvu uwo basangiraga yasabye nyiri akabari kumucumbikira.

Amakuru avuga ko Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB, rwahise ruta muri yombi Ndungutse Bosco wasangiye na nyakwigendera ndetse na Mukanyandwi ufite butiki ivanze n’akabari  uyu mugabo yanyweragamo.

Ni mu gihe iperereza kuri urwo rupfu ryahise ritangira ngo hamenyekane icyihe inyuma yabyo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

- Advertisement -