Rusizi: Ushinzwe amasomo yateshejwe ikuzo n’ubusinzi arirukanwa

Umuyobozi ushinzwe amasomo ku kigo cya Gs Bugumira mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi,uherutse kugaragara ku mbugankoranyambaga yasinze  bikabije avuga n’amagambo y’urukozasoni, yarirukanywe.

Ni umugabo witwa  Karekezi Maurice Joseph,yakoreraga mu kigo cy’ishuri   mu Murenge wa  Gitambi, kubera amakosa n’imyitwarire idahwitse irimo n’ubusinzi yimurirwa  mu kigo cy’ishuri cya Gs Bugumira mu Murenge wa  Nkombo.

ku wa 22 Ukuboza 2023 mu ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi  bwamwandikiye,bumumenyesha ko  ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.

Ku wa 21 Nzeri 2022, mu nama  y’uburezi itegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023 , yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’abarimu bose,imwe mu myitwarire mibi umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr.kibiriga Anicet yakomojeho itazihanganirwa, harimo ubusinzi no kudakurikiza integanyanyigisho.

Ati“Nta mwarimu wemerewe gusinda, agomba kuba intangarugero yambara neza, agahagarara imbere atajorwa n’abanyeshuri.”

Yanavuze ko umwarimu mu burezi arema umuntu.

Ati “Ubumenyi budafite umutimanama ntacyo bumaze, nta mbabazi tuzaha uzarangwaho bene iyo myitwarire.”

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi,Akarere kandikiye uyu murezi kagaragaje ko yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.

Igira iti” Nshingiye kuri raporo yawe umuyobozi wa GS Bugumira yangejejeho yo ku wa 18 Ukuboza 2023,maze gusuzuma iyi raporo, ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi,kuva wakwimurirwa kuri GS BUGUMIRA, aho ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n’ubusinzi bukabije,gutukana ibishizi by’isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n’abana ushinzwe kurera,inama wagiriwe n’ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije,ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y’ikigo wigishaho.iy’Akarere ka Rusizi, n’iy’uburezi muri rusange, iyi myitwarire ikaba itakomeza kwihanganirwa.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere akomeza agira ati “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho.”

Mu karere ka Rusizi harimo abarimu 4041, ibigo by’amashuri abanza byigenga 10, ibigo by’amashuri bifatanya na Leta 64, amashuri y’uburezi bw’ibabanze bw’iyaka icyenda (nine years basic education) ni 48, naho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (twelve years basic education) ni 24

Hari n’ibigo  by’amashuri bicumbikira abanyeshuri 7 na n’amashuri 13 yigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET.

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI