Rwanda: Mu ijoro ry’ubunani abantu bane barapfuye

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu ijoro ry’ubunani, tariki ya 31 Ukuboza 2023  rishyira tariki 1 mu  2024 hapfuye abantu bane, barimo babiri baguye mu mpanuka n’abandi bishwe n’urugomo.

Polisi ivuga ko impanuka z’imodoka zabereye mu Karere ka Nyagatare na Musanze zahitanye ubuzima bw’abantu babiri, abandi babiri bicwa n’urugomo bakorewe mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Mutarama 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje  ko impanuka yabereye mu Karere ka Nyagatare yahitanye umuntu umwe undi arakomereka .

Ati “Umuntu wagonzwe n’imodoka mu Karere ka Nyagatare ari mu kigero cy’imyaka 40, abantu basanze yapfuye ariko imodoka yamugonze ntabwo iramenyekana harimo gukorwa iperereza kuko yahise ikomeza iragenda ariko irimo gushakishwa”.

ACP Rutikanga yabwiye KigaliToday ko impanuka yabereye mu Karere ka Musanze yaturutse ku mushoferi wagonze abantu babiri umwe ahasiga ubuzima undi arakomereka bikomeye.

Aba bantu bagonzwe n’imodoka mu Karere ka Musanze biturutse kuri umwe muri bo wari uryamye mu muhanda, mugenzi we ajya kumukuramo ntibyamushobokera imodoka ibagonga bose.

Ati “Uwari uryamye mu muhanda yapfuye uwageragezaga kumukuramo we arakomereka bikomeye ariko umushoferi we nubwo yari yagerageje gutoroka, yaje gufatwa”.

Undi muntu wapfuye ni umugore wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara wahohotewe n’umugabo we amuziza ko yari ahamagawe kuri telefone, umugabo aramufuhira ahita atangira kumuniga birangira ashizemo umwuka.

No mu Karere ka Rwamagana hagaragaye urugomo hagati y’abantu basangiraga aho batonganye umwe afata inkoni akubita mugenzi we mu mutwe arataha ageze mu rugo bimuviramo urupfu.

- Advertisement -

Uwakubise mugenzi we yahise atabwa muri yombi, umurambo na wo ujyanwa gusuzumwa ngo harebwe niba yazize uko gukubitwa iyo nkoni.

Usibye abaguye mu mpanuka, hari abandi  batandatu batawe muri yombi bazira ubujura, hari uwafashwe yiba ibishyimbo by’umukecuru muri Muhanga, mu Mujyi wa Kigali hari abandi bane batawe muri yombi bazira kwambura telefone abantu bavaga gusenga n’undi umwe wafatiwe mu bujura.

ACP Rutikanga  avuga ko impanuka n’urugomo byabaye byaturutse ku businzi.

UMUSEKE.RW