SADC yasohoye itangazo ku ngabo zayo yohereje muri Congo

Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Amajyepfo, SADC watangaje ko wohereje ingabo mu burasirazuba bwa Congo, zizafatanya n’iz’icyo gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Itangazo rivuga ko izo ngabo zoherejwe muri Congo tariki 15 Ukuboza, 2023 zifite intego yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ubutumwa bw’izi ngabo bwahawe izina rya SAMIDRC, icyemezo cyo kuzohereza cyafatiwe mu nama idasanzwe yabereye i Windhoek, muri Namibia, tariki 08 Gicurasi, 2023.

Izi ngabo nk’uko itangazo ribivuga zigizwe n’abasirikare batanzwe na Malawi, Africa y’Epfo, na Tanzania bakaba bari kumwe na bamwe mu basirikare ba Leta ya Congo Kinshasa.

Bazakorana n’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

SADC ivuga koi zo ngabo ziyobowe na Major General Monwabisi Dyakopu wo muri Africa y’Epfo.

Itangazo rivuga ko izi ngabo zoherejwe muri Congo Kinshasa, hagendewe ku masezerano ahari yo gutabarana igihe hari umunyamuryango watewe, akaba yaremejwe mu mwaka wa 2003.

Ingabo za SADC zoherejwe mu gihe ingabo za UN zimaze igihe mu butumwa bw’amahoro muri Congo, MONUSCO zongerewe manda y’umwaka umwe, ariko Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi kakaba karategetse koi zo ngabo zizagenda zivanwa muri Congo mu byiciro bitatu, bikarangirana n’uyu mwaka.

Muri Congo kandi hari hashize igihe hari ingabo za Africa y’Iburasirazuba, zigizwe n’abasirikare ba Kenya, u Burundi, Sudani y’Epfo na Uganda, icyo gihugu cyanze kuzongerera igihe gisaba ko zihava.

- Advertisement -

Cyakora u Burundi bwo bufite ingabo zikorana na Congo Kinshasa mu buryo bw’amasezerano, kimwe na Uganda igifatanya na FARDC kurwanya umutwe wa ADF.

ISESENGURA

Major General Monwabisi Dyakopu wo muri Africa y’Epfo ni we ukuriye izi ngabo
Africa y’Epfo, Malawi na Tanzania ni byo byatanze ingabo muri SADC

UMUSEKE.RW