Sitting Volleyball: Amakipe y’Igihugu yatangiye umwiherero utegura urugendo rwa Nigeria

Mu kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting Volleyball, kizabera mu gihugu cya Nigeria, u Rwanda rwatangiye umwiherero witegura urwo rugendo.

Uyu mwiherero watangiye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024, urimo amakipe y’Igihugu yombi, abagabo n’abagore.

Uyu mwiherero uzafasha gukarishya abakinnyi ku mpande zombi, kugira ngo bazajye mu gikombe cya Afurika bafite icyizere cyo kuzitwara neza.

Abakinnyi 28 ni bo batangiye kwitegura irushanwa rizabera muri Nigeria. Barimo Abagore 14 bagize Ikipe y’Igihugu ndetse n’Abagabo 14.

Amakipe yombi yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Mahoro Marcianne na Imanishimwe Yvonne mu bagore, mu gihe mu bagabo harimo Sinayobye Janvier, Kubwimana Ezra, Muhawenimana Léandre na Byumvuhore Célestin.

Iyi mikino y’Igikombe cya Afurika, ni yo izatanga amakipe azerekeza mu mikino y’Abafite Ubumuga, Paralempike, izabera i Paris mu Bufaransa mu mwaka utaha.

Biteganyijwe ko Igikombe cya Afurika kizaba tariki ya 29 Mutarama 2024 kugeza tariki ya 3 Gashyantare 2024.

U Rwanda mu bagore, ruzaba ruhanganye na Nigeria izaba iri mu rugo na Zimbabwe. Mu bagabo ruzaba ruhanganye n’Ibihugu birimo Libya, Algerie na Zimbabwe kuko nibyo Bihugu biri mu itsinda rimwe rya Kabiri. Mu bagabo hazitabira Ibihugu 11.

Mu bagore, U Rwanda ruzahangana na Nigeria izaba iri mu rugo
Abagabo bari mu itsinda rya Kabiri (B)

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -