Sukhoi ya Uganda yarashe abasirikare ba Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Sukhoi y'Ingabo za Uganda

Abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomerekejwe n’ibisasu byatewe n’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi y’Ingabo za Uganda.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri ahagana saa moya z’igitondo ku muhanda wa Eringeti-Komanda muri Ituri.

Chimpreports yo muri Uganda ivuga ko umusirikare umwe wa Congo yacitse amaguru n’amaboko mu gihe abandi benshi bakomeretse bikomeye.

Gusa Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntacyo kiratangaza.

Ni ku nshuro ya gatatu ingabo za Uganda ziri muri Operasiyo Shujaa zibeshya zikarasa ku birindiro bya FARDC.

Ni ibikorwa bishobora kugira ingaruka mbi ku mubano w’Ingabo z’ibihugu byombi zikomeje ibikorwa byo guhiga bukware ADF.

Perezida Yoweli K Museveni we ashimangira ko abaterabwoba ba ADF ntaho bazacikira umuriro wa UPDF na FARDC.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -